Impamvu ni uko umuntu uri munsi y’imyaka 18 aba akiri muto cyane, rimwe na rimwe ugasanga adafite ubushobozi bw’umubiri bwo kuzuza inshingano runaka, ndetse ataranagira ubushobozi bw’imitekerereze ku buryo byoroshye kumuvunisha kandi ntabyamagane.
Icyakora hari ibihugu byemerera abaturage babyo kuba batangira gukora bari munsi y’imyaka 18 na 16 ikunze gufatwa nk’imyaka fatizo henshi ku Isi. Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka kuri bihugu bya mbere bifite imyaka fatizo mike kurusha ibindi.
Bolivia
Bolivia ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite imyaka fatizo iri hasi mu gutanga akazi. Ku myaka 10 y’amavuka gusa umwana wo muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo yemerewe gukora akazi kinjiza amafaranga, ariko agakorera ababyeyi be gusa.
Itegeko rya Bolivia rinemerera umwana w’imyaka 12 gukorera abandi bantu batari ababyeyi be mu gihe cyose bamuhemba neza, akanafatwa neza nk’uko bigenwa n’amategeko.
Iri tegeko ntirivugwaho rumwe kuva ryashyirwaho muri 2014 aho benshi bagaragaza ko umwana w’imyaka 12 aba ari muto cyane. Leta kandi iracyagowe no gusigasira iri tegeko ikanarinda ivunishwa ry’abana mu kazi.
Nigeria
Itegeko ry’umurimo muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, ryemerera abana bafite guhera ku myaka 12 gukora akazi akari ko kose kabahemba amafaranga igihe katabangamira ubuzima bwabo.
Hari amabwiriza agenga ikoreshwa ry’abatarengeje imyaka 18 nk’aho batemerewe gukora amasaha ane akurikiranye, gukora amasaha arenga umunani ku munsi no gukoreshwa imirimo mu ijoro keretse igihe ari imirimo igenwa mu mabwiriza ya Leta.
Brésil, Amerika na Argentine
Brésil ni cyo gihugu kinini kurusha ibindi muri Amerika y’Epfo aho gituwe n’abarenga miliyoni 210.
Muri Brésil imyaka fatizo yo gutangira akazi ni 14 nubwo benshi mu bana bari munsi y’imyaka 16 badakora. Abagejeje imyaka 14 bemererwa gukorana n’abantu baba basanzwe babakurikirana nk’ababyeyi babo cyangwa abagize imiryango, hakirindwa kubakoresha imirimo ivunyanye.
Iki gihugu cyagiye kigaragaramo umubare munini w’abana bakoreshwa imirimo y’agahato, aho mu 2020, abarenga miliyoni 1.8 bari munsi y’imyaka 16 bakoreshwaga imirimo ishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kimwe na Brésil, Argentine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemerera abana bujuje imyaka 14 gutangira gukora imirimo yinjiza amafaranga igihe itabangamira ubundi burenganzira bwabo.
Itegeko rya Amerika rinagena umushahara fatizo ungana na 4.25$ ku isaha uhabwa abantu bari munsi y’imyaka 18.
U Buyapani
Muri iki gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 125, imyaka fatizo yo gutangira gukorera amafaranga ni 15 ku bahungu n’abakobwa.
Hari amabwiriza akurikizwa nk’aho abataregeje imyaka 18 batemerewe gukoreshwa amasaha arenga umunani ku munsi.
Abakora amasaha atandatu bemerewe guhabwamo ikiruhuko cy’iminota 45 mu gihe abageza amasaha umunani bagomba guhabwamo ikiruhuko cy’isaha imwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!