00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano ku isonga, mu gihe imitangire ya serivisi yasubiye inyuma mu bipimo by’imiyoborere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 November 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Inkingi y’Umutekano n’ituze ry’abaturage yaje ku isonga mu byishimirwa n’abaturage n’amanota 93.82%, mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS).

Ni ubushakashatsi bukorwa guhera mu 2011, bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Mu nkingi umunani zirebwaho iyo hakorwa ubu bushakashatsi, iyaje ku mwanya wa mbere ni umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota 93.84% ivuye kuri 93.63% yariho mu 2023.

Nubwo habayeho izamuka muri iyi nkingi mu buryo abaturage bishimiye umutekano n’ituze muri rusange, ibijyanye n’umutekano w’ibintu n’abantu biracyari hasi kuko biri ku gipimo cya 87.51% biri no mu byatumye iyo nkingi itazamuka cyane mu manota.

RGB itangaza ko ibijyanye n’umutekano rusange w’igihugu byishimiwe n’abaturage ku gipimo cya 95.54%, kubungabunga umutekano biri kuri 96,92% naho ubumwe, ubwiyunge n’imibanire by’Abanyarwanda bikaba biri kuri 95,32%.

Inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko iri ku gipimo cya 88.51%, ivuye kuri 88.89% mu mwaka wabanje, uburenganzira mu bya Politiki n’ubwisanzure bw’abaturage biri kuri 88.00% mu gihe umwaka ushize iyo ngingo yari kuri 88.01%.

Inkingi ijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yavuye kuri 88.97% yari iriho mu 2023, igera kuri 86.64% muri uyu mwaka.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 85.84% ivuye kuri 84.04%.

Muri iyo nkingi, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruri kuri 88,06%, uruhare rw’imiryango itari iya Leta ruri kuri 78.89%, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage biri kuri 89.24%, gusaranganya ubutegetsi bikagira 93.80% mu gihe uburinganire mu nzego z’ubuyobozi buri kuri 79.20%.

Imitangire ya serivisi na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 79.98% yari iriho muri 2023 ikaba iri kuri 75.79% n’inkingi irebana no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ifite 75.21%.

Muri iyo nkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ingingo ijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni iyo iza inyuma n’amanota 67.82% mu gihe ubuzima buza ku isonga na 87.80%.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uko imiyoborere ihagaze ndetse n’uko abaturage bayishimiye.

Yavuze kandi ko bwagiyeho hagamijwe kurebera hamwe uko inkingi zikorwaho ubushakashatsi zihagaze n’icyakorwa ngo zirusheho kuzamurwa mu buryo abaturage banyurwa nazo n’ibindi.

Ati “Ubu bushakashatsi ni kimwe mu bikoresho byashyizweho na RGB mu kuzuza inshingano zo kugenzura neza iyubahirizwa ry’imiyoborere myiza, hagamijwe guhozaho, kugaragariza igihugu uko ihagaze hashingiwe ku ntego cyihaye ndetse no kurebera ku ruhando mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko ubu bushakashatsi butanga imibare yizewe kandi ikwiye gushingirwaho mu birebana no gufata ibyemezo.

Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda UNDP, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye ibyavuye mu bushakashatsi by’umwihariko inkingi ziri imbere mu kwishimirwa n’abaturage nk’umutekano, ituze n’izindi.

Yasabye kandi inzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’inzego za Leta kwimakaza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza mu gihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye imurikwa ry'ubwo bushakashatsi ngarukamwaka bwa RGB
Abarimo Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga bitabiriye imurikwa ry'ubwo bushakashatsi
Imurikwa ry'ubwo bushakashatsi ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Dr. Uwicyeza Picard yagaragaje inyungu iri mu gukora ubwo bushashatsi buri mwaka
Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda UNDP, Dr. Fatmata Lovetta Sesay, yashimye ibyavuye mu bushakashatsi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko ubu bushakashatsi butanga imibare yizewe
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Felicien, atangaza ibyavuye mu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .