Uyu Mwongereza witwa Edgar Charles Frederick yagongewe mu mujyi wa Nairobi ku wa 13 Werurwe 2025. Yari yaragiye muri Kenya gusura mushiki we na mwishywa we batuyeyo.
Umuvugizi wa Polisi muri Kenya, Michael Muchiri, yatangaje ko ubwo uyu mushoferi yagongaga Edgar, atahise ahagarara kandi ko yatawe muri yombi, aza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate.
Ambasade y’u Bwongereza muri Kenya yatangaje ko yamenye aya makuru kandi ko iri gushaka andi makuru kuri iyi mpanuka, mu gihe Polisi ikomeje iperereza.
Biteganyijwe ko umurambo wa Edgar ukorerwa isuzuma n’abaganga kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, kandi iperereza nirirangira, uyu mushoferi utatangarijwe amazina azagezwa mu rukiko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!