00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoferi w’imodoka yari iherekeje Perezida Ruto yagonze Umwongereza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 March 2025 saa 01:40
Yasuwe :

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko umushoferi w’imodoka imwe mu zari ziherekeje Perezida William Samoei Ruto, yagonze Umwongereza w’imyaka 79 y’amavuko, arapfa.

Uyu Mwongereza witwa Edgar Charles Frederick yagongewe mu mujyi wa Nairobi ku wa 13 Werurwe 2025. Yari yaragiye muri Kenya gusura mushiki we na mwishywa we batuyeyo.

Umuvugizi wa Polisi muri Kenya, Michael Muchiri, yatangaje ko ubwo uyu mushoferi yagongaga Edgar, atahise ahagarara kandi ko yatawe muri yombi, aza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate.

Ambasade y’u Bwongereza muri Kenya yatangaje ko yamenye aya makuru kandi ko iri gushaka andi makuru kuri iyi mpanuka, mu gihe Polisi ikomeje iperereza.

Biteganyijwe ko umurambo wa Edgar ukorerwa isuzuma n’abaganga kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, kandi iperereza nirirangira, uyu mushoferi utatangarijwe amazina azagezwa mu rukiko.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yatangaje ko umushoferi wagonze Edgar ari gukurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .