Umushinjacyaha wa Portugal yategetse ko konti za Isabel dos Santos zifatirwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru wa Leta muri Portugal, yategetse ko konti za Isabel dos Santos ziri muri iki gihugu zifatirwa, kubera ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta akurikiranyweho muri Angola.

Isabel dos Santos ni umukobwa wa Jose Eduardo dos Santos, wabaye Perezida wa Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017.

Isabel ubu abarirwa umutungo wa miliyari ebyiri z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi w’Ibilo by’Umushinjacyaha muri Portugal, yagize ati “Ibilo by’Umushinjacyaha byasabye ko hafatirwa konti za Isabel dos Santos, nka bumwe mu buryo mpuzamahanga bw’ubufatanye dufitanye na Leta ya Angola.”

Uyu mugore ntiyagaragaye ngo agire icyo avuga ku byakozwe n’Ubushinjacyaha bw’iki gihugu, gusa we yakunze kunenga ibirego ashinjwa avuga ko ari ibihimbano.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko Banki y’Igihugu muri Portugal, nayo yirinze kugira icyo ivuga kuri aya makuru.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubutegetsi bwa Angola bwashyize ibirego kuri Isabel dos Santos, bumushinja gukoresha nabi umutungo wa leta ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ibya Peteroli, Sonangol.

Mu Ukuboza umwaka ushize, inzego z’ubuyobozi muri Angola nazo zafatiriye imwe mu mitungo ya Isabel dos Santos.

Amakuru avuga ko imitungo ya Dos Santos yafatiriwe, ari iyo afite muri banki izwi nka Millennium bcp yo muri Portugal, iyi ikaba ari na banki nini muri iki gihugu. Hari andi makuru avuga ko konti zindi zafatiriwe ari izo afite muri EuroBic, akaba ahafite imigabane ingana na 42.5%.

Kuri uyu wa mbere, banki yo muri Espagne izwi nka Abanca, yatangaje ko igiye kugura imigabane ingana na 95% muri EuroBic.

Gusa muri Mutarama uyu mwaka, iyi banki yari yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’ubucuruzi yari ifitanye n’uyu muherwe.

Hari amakuru kandi avuga ko mu kwezi gushize, Dos Santos, ngo yagurishije imigabane yari afite mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cyitwa Efacec cyo muri Portugal.

Ubwo Se yavaga ku butegetsi mu 2017, Isabel dos Santos yirukanywe ku buyobozi bukuru bwa Sonangol hashize amezi abiri gusa.

Hari inyandiko ziheruka gushyirwa hanze zerekana ko Isabel yasinye yemeza ko muri iyi sosiyete havanwamo miliyoni 58 z’amadorali akishyurwa ikigo cye, Matter Business Solutions, gikorera i Dubai aho gitangira serivisi z’ubujyanama.

Imitungo ya Isabel dos Santos muri Portugal yafatiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza