Muri Nyakanga 2024, Polisi yo mu mujyi wa Merseyside yatangaje ko umusore wavukiye mu mujyi wa Kardiff witwa Rudakubana Axel, yishe abakobwa batatu abateye ibyuma, akomeretsa abandi 10 barimo abakuru umunani.
Ubwo iyi nkuru yamenyekanaga, Goodwin yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko Rudakubana w’imyaka 17 y’amavuko akomoka ku babyeyi b’abimukira baturutse mu Rwanda, ndetse ko ari umuyoboke w’idini ya Isilamu.
Abongereza bo mu gace ka Southport kabereyemo ubu bwicanyi barakajwe n’iyi nkuru. Bakoze imyigaragambyo basaba ko abimukira birukanwa, abapolisi barenga 50 bageragezaga kuyikumira barakomereka.
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, Goodwin yahuriye n’umunyamakuru Mehdi Hasan wa Al Jazeera mu kiganiro Head To Head. Baganiriye ku ngingo zirimo ingaruka zo gutangaza amakuru y’ibinyoma, impaka kuri gahunda ya guverinoma ku bimukira, ivangura rishingiye ku ruhu n’umubano hagati y’abatuye mu Bwongereza.
Mehdi yabajije Goodwin impamvu yabonye ari ngombwa ko mu butumwa burebana n’inkuru ya Rudakubana, yongeramo ko ababyeyi be baturutse mu Rwanda, asubiza ko uko biri kose uyu musore ari urubuto rw’abimukira.
Yagize ati “Akomoka ku mwimukira. Mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe, tuzi ko ibikorwa ndangamuco, indangagaciro n’uburyo butandukanye bw’imibereho bihererekanywa hagati y’ikiragano cya kabiri n’icya gatatu. Tuzi ko akomoka muri sosiyete yaranzwe n’amakimbirane, u Rwanda.”
Umunyamakuru yamusubije ko nta makuru ahari yemeza ko Rudakubana yakoze iki cyaha kubera ko akomoka ku babyeyi baturutse mu Rwanda, kandi ko na Polisi yo muri Merseyside nta makuru ibifiteho.
Mehdi yakomeje asobanura ko n’abakomoka ku babyeyi b’Abongereza baterana ibyuma nk’uko Rudakubana yabigenje, kandi ko kuba yarakoze iki cyaha bidakuraho ko ari Umwongereza.
Yagize ati “Abongereza benshi batera ibyuma abantu benshi, bakanica. Uyu mwana ni Umwongereza. Cyangwa kuri wowe ntabwo ari Umwongereza?”
Goodwin yabanje kurya indimi, nyuma asubiza umunyamakuru ko kwemeza ko umuntu ari Umwongereza bishingira ku buryo buri wese yasobanura ubwenegihugu bw’umuntu, agaragaza ko kuri we, umwenegihugu ari uwubahiriza amategeko yacyo.
Ati “Byaterwa n’uko wasobanura ibiranga umuntu. Ntekereza ko byaba, ese wubaha igihugu ubamo? Ese wubahiriza amategeko?”
Mehdi yabwiye Goodwin ko ashingiye ku bisobanuro yari amaze kumuha, ubwo byakwemezwa ko umuntu ari Umwongereza bitewe n’impamvu zimwe na zimwe. Yabihakanye, agira ati “Ntabwo bigira ibyo bishingiraho.”
Umunyamakuru yakomeje kotsa Goodwin igitutu, amubaza ati “Niba udaca urubanza ushingiye ku myirondoro y’umuntu, kubera iki wazanyemo ababyeyi b’uyu mwana? Ese ubifiye ibimenyetso?”
Goodwin yasubije umunyamakuru ko afite ibimenyetso byinshi bishingiye ku bumenyi mu by’imibanire, bwerekana ko umuntu ashobora kuraga umukomokaho imyitwarire n’imigirire, kandi ko abimukira bazana imico itandukanye.
Uyu mushashatsi yabwiye umunyamakuru ko abimukira ari bo binjije idini rya Isilamu mu Bwongereza, igihugu cyahozemo abakirisitu. Umunyamakuru yahise amwibutsa ko Rudakubana atari Umuyisilamu, bitandukanye n’ibyo yahwihwishije.
Mehdi ati “Uti ‘Uyu musore ni umwana w’abimukira b’Abanyarwanda’, kandi nta nubwo wasobanurira aba badukurikiye impamvu byari ngombwa ko ubazanamo.”
Imbere y’imbaga y’abantu bari bumiwe, Goodwin yasobanuye ko impamvu yashyize inkomoko ababyeyi ba Rudakubana mu butumwa bwe, ari uko abantu bari mu rujijo, bashaka kumenya inkomoko y’iki cyaha.
Matthew Goodwin yabaye umushakashatsi wa Kaminuza ya Manchester kuva mu 2008 kugeza mu 2010, yigisha politiki muri Kaminuza ya Nottingham kuva mu 2010 kugeza mu 2015, no muri Kaminuza ya Kent kuva mu 2015 kugeza mu 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!