Umusaruro w’ishuri ry’umuziki: Abanyempano bahagaze neza kubera ubumenyi bavomye ku Nyundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Mu 2014 nibwo Leta yahisemo gutangiza ishuri ry’ubumenyingiro ry’ibijyanye na muzika, rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi mu myaka itandatu rimaze, ndetse bamwe batangiye kwamamara.

Ni ishuri ryigisha amasomo atandukanye arimo gucuranga Piano, kuvuza ingoma, gucuranga ubwoko butandukanye bwa guitar, kugorora amajwi bakaririmba, uko umuhanzi yitwara ku rubyiniro, gushyira amanota mu muziki, gakondo, kuririmbira muri korali, kwandika indirimbo, indimi nk’Igifaransa, Icyongereza no gutunganya ibihangano.

Ryabereye benshi ikiraro! Ni mu gihe kuko ubu abahanzi bamwe bagezweho baryizemo, kandi hari byinshi bafashijwe n’amasomo barivomyemo.

Umuyobozi w’iri shuri Murigande Jaques [Mighty Popo] yigeze kubwira IGIHE ko iri shuri ryatangiye nk’andi mashuri menshi y’imyuga.

Ati “Ishuri rya Muzika ryatangiye turi ku Nyundo i Rubavu, ryatangiye nk’uko andi mashuri y’imyuga atangira. Hari hageze ko dutangiza ishuri ryigisha umuziki rijyanye n’ubumenyingiro, ryatangiye dufite abanyeshuri 30 ubu twishimira umubare w’abamaze kurigana.”

Kuva iri shuri ritangiye rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi.

Kevin Kade

Uyu musore ari babashije gukarishya ubwenge mu ishuri ry’umuziki. Ni n’umwe mu bari kwitwara neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Kao’ aheruka gushyira hanze, ‘Like You’ yahuriyemo na Davis D na Seyn n’izindi.

Ubusanzwe yitwa Ngabo Richard wiyise Kevin Kade mu muziki. Yize umuziki mu ishuri ry’i Muhanga, uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi. Azi gucuranga piano, guitar n’ingoma za kizungu.

Avuga ko kuba yarize umuziki bimufasha cyane. Ati “Biranyorohera gukora umuziki nk’umwuga, nkicurangira mu gihe ndimo no kuririmba.”

Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi. Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire de Kinunga, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yiga muri Saint Marie Reine i Muhanga, mu gihe icyiciro gisoza amashuri yisumbuye yacyize muri Nyamugali High School. Akunda cyane umuhanzi Michael Jackson.

Igor Mabano

Igor Mabano w’imyaka 25 yavukiye mu Burundi, iwabo baza kwimukira mu Rwanda akiri muto, akurira mu Mujyi wa Kigali. Ni umwe mu bana bane bavukana, ubu afite umubyeyi umwe [nyina] kuko se yitabye Imana.

Afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, guitar ndetse na piano. Byose yabihuguriwe mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse yari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’, ryaje gutatana. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma nyuma yo gusoza mu 2016.

Uyu musore amaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Dear Mashuka’, ‘Iyo Utegereza’ n’izindi nyinshi. Aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Uwanjye’. Aheruka gushyira hanze album ya mbere yise ‘Urakunzwe’.

Tabz

Uyu mukobwa witwa Thabita Uwizerwa yize mu Ishuri ryigisha umuziki ryahoze ku Nyundo, ryashyiriweho kongerera ubumenyi abanyamuziki, by’umwihariko abanyempano bifuza kubigira umwuga ariko banabifitiye ubumenyi.

Tabz ari mu nkingi za mwamba muri Neptunez Band, itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, rinafasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro.

Icyemezo cyo kwinjira mu muziki Tabz avuga ko yagifashe kuko zahoze ari inzozi ze, ndetse n’igihe cyari kigeze. Uyu mukobwa akorera muri The Future Music, iyi ikaba studio ya David Pro, musaza we bavukana ku babyeyi bombi. Tabz ni umwana wa gatandatu mu bana umunani bavukana, David Pro ni uwa gatatu.

Uyu muhanzikazi yakuriye mu muryango w’abanyamuziki kandi bawukunda bihebuje. Ubwo yari arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, yafashe icyemezo cyo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Symphony Band

Symphony Band igizwe n’abasore bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

Ubuzima bwabo bwose ni umuziki kuko benshi muri bo baba mu nzu imwe irimo icyitwa igikoresho icyo aricyo cyose cya muzika, by’umwihariko bafite na studio, ku buryo iyo inganzo ibajemo nta kuzuyaza bahita bandika imirongo, bayihuza n’ubuhanga butandukanye bafite, agahu kakaba kabonye umunyutsi.

Umunsi ku wundi baba bari kumwe kugira ngo bitoze kuko ubuzima bwabo bwose bwamaze kuba umuziki. Ni rimwe mu matsinda agezweho mu Rwanda kuko ibitaramo byinshi niryo rifasha abahanzi.

Symphony yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

Yverry

Rugamba Yverry ni umwe mu bahanzi banyuze mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo. Ni umunyempano ukomeye cyane, ndetse afite ibihangano byiganjemo iby’urukundo bikora ku mitima ya benshi.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Nk’uko Njya Mbirota’ n’izindi. Uyu musore kuri ubu afite na studio itunganya indirimbo iherereye i Gikondo.

Kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Yverry yamuritse Album ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Lionel

Mugisha Lionel uri mu bagaragaje impano ikomeye mu irushanwa ‘I Am The Future’ yabonyemo umwanya wa kabiri, ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu minsi iri imbere ndetse afite inzozi zo gukora indirimbo zidasaza.

Uyu musore mu 2018 yegukanye miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa ‘I Am The Future’ ritegurwa na Future Music ya David Pro, aho yari ahatanye n’abanyempano batandukanye bakomeye mu Rwanda, irushanwa rikegukanwa na Marie France Gusenga.

Kuva yakwegukana umwanya wa kabiri muri iri rushanwa, amaze gushyira hanze izindi ndirimbo ebyiri zirimo ‘Mad Love’ na ‘Feeling’.

Aherutse gusohora iyo yise ‘Promise’ avuga ko yahimbiye abakundana, cyane cyane abafite gahunda yo kurushinga. Mu majwi yakozwe na David Pro, amashusho akorwa na Waxy.

Uyu musore yakuriye muri korali, agenda abwirwa n’abumvaga ubuhanga bwe ko yavamo umuhanzi mwiza kandi akaba igihangange, ahitamo gutangira urugendo rw’umuziki gutyo. Ubu yiga umuziki i Muhanga.

Mu muryango wo kwa nyina avuga ko havukamo abanyempano bakomeye barimo Munyanshoza Dieudonn é uzwi mu ndirimbo zijyanye no Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Nirere Shannel [Miss Shannel].

Mugisha Lionel afite imyaka 19 y’amavuko, ari mu mwaka wa nyuma mu masomo ya muzika. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ni umwana wa gatandatu mu bana umunani.

Karigombe

Umuraperi Siti True Karigombe na we ari mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo. Ni umwe mu baraperi bakizamuka. Impano ye iri mu zitezweho kuzazamura ibendera rya Hip hop mu myaka iri imbere. Kuri ubu akunda kugaragara afasha Riderman.

Karigombe amaze gukora indirimbo zirimo “Kigali party”, “Muduhe inzira” yafatanyije na Bull Dogg na Mani Martin, “Urudashoboka” yahuriyemo na Neema Rehema, “Kubita Umunyerezo” yakoranye na Safi Madiba n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 24 avuka mu Karere ka Ngoma, yatangiye umuziki mu 2011 atangira kuwukora by’umwuga mu 2014 ubwo yatsindiraga kujya ku Nyundo, aho yanyuze mu 2014-2016; afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na Hip Hop n’injyana gakondo.

Karigombe yagaragaye mu bitaramo bitandukanye bikomeye nka Kigali Up Festival mu 2014, PSF Gala Diner mu 2015, Primus Guma Guma Super Star yo mu 2017, Blankets and Wine, n’ibindi.

Ariel Wayz

Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] yari asanzwe azwi muri Symphony Band iri mu ziyoboye mu Rwanda. Nawe ni umwe mu bize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo.

Uwayezu Ariel yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye, hari iyo yakoranye na Bushali bise ‘Umwali’, ‘ Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi bakizamuka n’izindi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo iri mu njyana Electronic dance music (EDM) idakunze gukorwa na benshi mu Rwanda, yise ‘The Boy from Mars’ yagiye hanze tariki 14 Werurwe 2020, yakozwe na Jumper Keellu.

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, muri Afurika y’Epfo.

Yvanny Mpano

Yvanny Mpano uri mu bahanzi bari kuzamuka neza, bakunzwe muri iki gihe. Uyu musore witwa Mutangana Yves yavutse tariki ya 1 Nyakanga 1989, mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi [HEG].

Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abahungu. Mu 2011 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Talent Detection nibwo yahuye na Lick Lick wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iryo rushanwa, wamukunze akamukorera indirimbo ye yambere yise "Wagiye he".

Mu 2013 yinjiye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aharangiza mu 2017, anatangira kwigisha muzika mu mashuri abanza. Mu 2019 nibwo yagarutse muri muzika.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi birahirwa na benshi kubera ubuhanga buri mu ndirimbo ze yaba mu myandikire, imiririmbire ndetse n’uko yitwara mu mashusho.

Ibihangano bye bikora ku mitima ya benshi bakazamura amarangamutima kubera amagambo aryoheye amatwi, ndetse umusore cyangwa inkumi wayifashisha atera imitoma umukunzi we nta kabuza aranyurwa bigatinda.

Indirimbo ye yamamaye cyane yise ‘‘Ndabigukundira”, avuga ko kwamamara kwayo bitamutunguye kuko ajya kuyikora yarebye icyo atari afite akagishyiramo imbaraga, yanasohoka akabona umuntu wishyura ikorwa ryayo mu buryo bw’amashusho.

Bill Ruzima

Uyu musore wari muri batatu bari bagize Itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse, yatangiye umuziki ku giti cye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, ahita anashyira hanze indirimbo ye.

Yemba Voice yahozemo ni itsinda ry’abaririmbyi ryatangiye mu 2016. Abasore batatu bari barigize bose baherutse gusoza amasomo yerekeye umuziki. Bill Ruzima yakoze indirimbo zirimo iyo yise ‘Imitoma’ n’izindi nyinshi.

Kenny Sol

Uyu musore yahoze mu itsinda Yemba Voice hamwe na Bill Ruzima. Kenny Sol w’imyaka 23, avuka mu muryango w’abana batatu, we akaba uwa kabiri. Asigaranye Se gusa.

Yakuze akunda gukina umupira w’amaguru kuko yanakinnye mu ikipe y’abato ya Esperance nyuma akajya muri Kiyovu Sports, ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora umuziki acuranga mu kabari. Ati “Nyuma yo kureka umupira nahise ntangira gukora umuziki wo mu kabari, aribyo bita igisope. Nyuma nza kugira amahirwe yo gukomeza nkajya kwiga muzika ku Nyundo.”

Amaze gukora indirimbo eshanu zirimo “Njye nawe” n’izindi nyinshi. Ubu abarizwa mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie, anavuga ko uyu muhanzi ari we afatiraho urugero, atari uko amufasha gusa ahubwo kubera ubuhanga bwe.

Milly

Mireille Umutoni [Milly] ni umwe mu bahanzikazi bari kwigaragaza neza mu muziki muri iki gihe. Yavukiye muri Tanzania ku wa 30 Mata 1994, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu.

Kimwe n’abandi bahanzi benshi, yatangiye ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri korali, nyuma aza guca undi muvuno atangira gukora n’izisanzwe ziri mu njyana ya Reggae na Soul. Yabanje gufashwa na Kiwundo nyuma aza kuyivamo.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise ‘Only You’ aheruka gushyira hanze. Milly afite gahunda yo gukora cyane indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae. Avuga ko yahisemo iyi njyana kuko ayikunda.

Mutima

Umuhanzikazi Mutima nawe ari mu mfura z’abize umuziki ku Nyundo.

Uyu mukobwa ufite indirimbo zirimo ‘Urabaruta’ na ‘Kuch Kuch’, aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Bazavuga’. Mu muziki ubu ari kwifasha kuko nta bajyanama arabona. Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Alleluia Mubirigi Pierrine, afite imyaka 23, ni imfura mu bana bane.

Avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto ndetse ko ku bigo yizeho yari azwi kubera impano ye.

Ati “Natangiye kuririmba mfite imyaka umunani, naririmbiraga ku bigo nagendaga nigaho, nyuma naje kujya mu muziki byemewe ubwo nakoreraga muri Sebeya Band mu 2016 nyuma nza kujya no muri Neptunez Band naho nza kuvamo, ubu natangiye kwikorana umuziki nk’umuhanzi.”

Izina ‘Mutima’ ryaturutse ku ndirimbo y’uyu mukobwa izajya hanze mu minsi iri imbere. Uretse kwiga umuziki, yabaye umukinnyi wa Basketball yiga mu mashuri yisumbuye. Yize ibijyanye n’ubukerarugendo mbere yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .