00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 May 2025 saa 02:03
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize.

Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’amashanyarazi wiyongereyeho 23,2%, ndetse ni na wo wiyongereye cyane.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 4,1% muri Werurwe 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024, wiyongeraho 1,7% ku bikorerwa mu nganda zitandukanye, wiyongeraho 1,4% ku mazi n’isukura.

Ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda zitandukanye bwaturutse ku itunganywa ry’ibiribwa ryiyongereyeho 7,8%, n’ikorwa ry’ibikoresho byo mu nzu no mu biro nk’intebe n’ameza ryazamutseho 19,3%.

Icyakoze, umusaruro w’ibikoresho birimo ibitambaro, imyambaro n’ibitunganywa mu mpu wo wagabanyutseho 11,2%, uw’ibitunganywa mu biti, impapuro n’icapiro na wo ugabanyukaho 8,2%.

Umusaruro rusange w'inganda zo mu Rwanda wiyongereyeho 5% muri Werurwe 2025
Umusaruro w'amashanyarazi wazamutseho 23,2%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .