Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’amashanyarazi wiyongereyeho 23,2%, ndetse ni na wo wiyongereye cyane.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 4,1% muri Werurwe 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024, wiyongeraho 1,7% ku bikorerwa mu nganda zitandukanye, wiyongeraho 1,4% ku mazi n’isukura.
Ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda zitandukanye bwaturutse ku itunganywa ry’ibiribwa ryiyongereyeho 7,8%, n’ikorwa ry’ibikoresho byo mu nzu no mu biro nk’intebe n’ameza ryazamutseho 19,3%.
Icyakoze, umusaruro w’ibikoresho birimo ibitambaro, imyambaro n’ibitunganywa mu mpu wo wagabanyutseho 11,2%, uw’ibitunganywa mu biti, impapuro n’icapiro na wo ugabanyukaho 8,2%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!