Aya masezerano yashyizweho umukono ubwo Samoa yakiraga inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), hagati ya tariki ya 21 n’iya 26 Ukwakira 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati“Samoa ni igihugu tugiye gukorana kandi twaranakoranaga kuko iyo uyobora uyu muryango, haba icyitwa Troika, aho igihugu kiyobora umuryango gifatanya n’ikindi gihugu cyacyuye igihe mu kuyobora n’igihugu kizaza.”
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuva muri Kamena 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, u Rwanda rwifatanyaga n’u Bwongereza ndetse na Samoa mu kuyobora Commonwealth, mu yindi imyaka ibiri ikurikiyeho rukazifatanya na Samoa na Antigua & Barbuda.
Yasobanuye ko nyuma yo kugirana na Samoa amasezerano y’umubano muri dipolomasi, u Rwanda rwiteze kugirana n’iki gihugu andi masezerano arimo ay’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, imigenderanire n’ubukerarugendo.
Ati “Samoa twasinye amasezerano ashyiraho umubano muri dipolomasi, bikazadufungurira amarembo mu gusinya n’andi masezerano, mu kureba ibikorwa twakorana, byaba ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu, guteza imbere imigenderanire, abanyeshuri bakajya kugira ibyo bigayo, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi byinshi.”
Samoa ni ikirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 2.842 kiri mu Nyanja ya Pacifique. Ubukungu bwayo bushingira ahanini ku musaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Samoa ari igihugu gifite ubukerarugendo buteye imbere bitewe ahanini no kuba kiri mu nyanja nini ku Isi, Pacifique, agaragaza ko cyasangiza u Rwanda ubunararibonye mu guteza imbere uru rwego.
Ubwiza bwa Samoa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!