Umuryango wa Perezida Kagame wungutse umwuzukuru, imfura y’umukobwa we Ange Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Perezida Paul Kagame watangaje ko wabonye umwuzukuru wa mbere nyuma y’aho umukobwa we Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo.

Mu butumwa Umukuru w’igihugu yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye kuko kuva ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, yitwa “Sogokuru”, ashimira Ange Kagame na Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubona umwuzukuru “ku nshuro ya mbere bishimisha kurushaho”.

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.

Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .