Dr. Joseph Karemera yitabye Imana ku wa 11 Ukwakira 2024 azize ubwo burwayi yari amaranye igihe.
Mu gitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma kuri Dr. Joseph Karemera, umugore we yashimye uko Perezida Kagame yabaye hafi umugabo we ubwo yamenyaga ko yarwaye kanseri kugeza aho amufashije kujya kwivuriza muri rimwe mu mavuriro akomeye ku Isi riherereye mu Budage.
Yagize ati “Munyemerere nshimire Perezida wa Repubulika amaze kumenya ko yagiye mu Buhinde kwivurizayo, yahise amutumaho ngo agaruke, amubwira ko ashaka ko ajya mu Budage amubwira n’ivuriro ajyamo.”
Yakomeje ati “Turagenda tujyayo twamaze n’amezi atandatu bamukorera transplant (insimburangingo) turagaruka tumara imyaka ine nta kibazo.”
Yavuze ko nyuma yo kuvurwa yamaze imyaka ine yarakize, ariko nyuma yayo kanseri yongeye kugaruka ariko nabwo Perezida Kagame yongera gufasha kugira ngo ajye kwivuza.
Ati “Nyuma y’imyaka ine iragaruka, nanone Perezida aravuga ngo subirayo, nabwo bongera kumukorera Transplant ya kabiri. Icyo gihe umugaga yaratubwiye ngo kanseri niyongera kugaruka nta bundi buryo yakongera kumubaga. Ubwo twagiye muri 2011, 2015 turagenda na 2019 twongeye kugenda.”
Ku nshuro ya gatatu Dr. Karemera yagiye kuvurizwa muri Turkey nubwo we yari yarabanje kubyanga ngo kuko yumvaga ntacyo igihugu kitakoze ngo avurwe.
Byasabye ko umuryango n’inshuti bamwumvisha ko akwiye kujya kwivuza kugira ngo iyo kanseri yari yongeye kugaruka ahangane nayo.
Ati “Kuri iyi nshuro twagiye muri Turkey yarabanje kwanga avuga ko adashaka kongera kugenda kuvurwa, ariko Gen. Rutatina yadufashije kubimwumvisha. Yaravugaga ngo ndarushye kandi igihugu cyaramvuje ntabwo nshaka kongera kuruhanya.”
Yashimye kandi ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo ko bwamubaye hafi muri ibyo bihe by’uburwayi yari afite by’umwihariko ku birebana no kwivuza.
Uyu mugore yashimye buri umwe wese wabafashe mu mugongo ndetse n’ababaye hafi umuryango guhera mu burwayi bw’umugabo we kugeza urugendo rwe kuri iyi rurangiye.
Yagaragaje ko umugabo we yari umuntu ukunda igihugu ku buryo no mu gihe cy’uburwayi bwe wasangaga ari gusaba uwamwitagaho kuba yakorana n’u Rwanda bakajya bavurira kanseri mu gihugu aho kuba abanyarwanda bashaka kwivuza bajya mu mahanga.
Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina uri mu babaye hafi Col (rtd) Karemera na we yagaragaje ko umukuru w’igihugu yafashije cyane uwo muryango mu bihe byo kwivuza.
Ati “Dushimira Perezida ukuntu yamufashije kugira ngo yivuze mu mavuriro akomeye cyane. Iyi myaka 13 cyangwa irenga amaze arwaye ni ukubera amavuriro akomeye cyane Perezida yamujyanyemo. Iriya ndwara, abaganga ba kera tucyiga ubuvuzi, ni indwara utamaraga kabiri rwose.”
Abana ba Dr. Karemera bashimye umuryango n’inshuti ndetse n’umukuru w’Igihugu wababaye hafi bashimangira ko bazusa ikivi se yari yaratangiye kandi ko bazaharanira kuba aho atari.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo guherekeza Colonel (Rtd) Dr. Joseph Karemera, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kimwe mu byo amwibukiraho ari uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, kucyubaka ndetse no kwanga gukoreshwa mu migambi y’abashatse kugisenya mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!