Ku wa 15 Ukuboza 2024 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ku rupfu rwa Keza kandi ko mbere yo kwitaba Imana, yagize uburwayi, ababyeyi be bamusaba ikigo ngo bajye kumuvuza kiramwimana.
Ubuyobozi bw’ishuri bwaje gutangaza ko butamwimanye ahubwo ko yari yarwaye, bukajya kumuvuza ndetse nyuma bukaza kwemerera ababyeyi ko bajya kumureba ariko bikarangira batagiyeyo.
Bwagaragaje ko hoherejwe umumotari na we waje kwivumbura akagenda, hakaza undi muntu wiyitaga mama w’umwana ariko we akavuga ko ari nyirakuru, birangira ubuyobozi bw’ishuri bwemeje ko atagomba kugenda mu gihe atumvikana n’uwari ugiye kumutwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, agaranira na Ukwezi TV, yavuze kuri icyo kibazo, avuga ko uwapfuye ashobora kuba yarazize amakimbirane yo mu muryango.
Ati “Ikigaragara ni uko hari amakimbirane mu muryango, ashobora kuba yaranabaye n’inkomoko y’icyo cyemezo umwana yafashe. Ibivugwa y’uko ku ishuri bamwimanye ababyeyi be bamushaka ngo atahe, ibyo binyuranye n’ukuri. Numva byaba byiza muramutse muje mukareba aho ibintu byabereye mukumva amakuru nyayo.”
Mu muhango wo gushyingura Keza Sonia, umukuru w’umuryango wari ufite ikiniga n’uburakari, yagaragaje ko nubwo bivugwa ko uwo mwana yiyahuye mu mazi ku kiyaga cya Muhazi atari byo, ahubwo ko ashobora kuba yarajugunywemo.
Ati “Baturage bari hano uriya mwana Sonia ntabwo yigeze yiyahura, ijambo rya nyuma yavuze, mfitiye amajwi y’abamubonye bwa nyuma yaratakambye ahagamagara mama, ntabwo rero wajya kwiyahura ngo utakambe uhamagara nyoko kandi umusize ubizi.”
Uwo mugabo yabanje gufata ibahasha yari yatanzwe n’Ikigo cy’Ishuri cya Kayonza Modern School uwo mwana yigagaho, ayisubiza uwayizanye, amusaba gusubiza amafaranga yabo mu kigo.
Yavuze ko umuyobozi w’ishuri yamubeshye, yakomeje avuga ko amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashegeshe imitima y’umuryango wa nyakwigendera.
Ati “Imana izambabarire sinzature muri Kayonza, cyangwa nzayituremo itakiyoborwa n’umuyobozi uyiyobora uyu munsi…aho umuyobozi w’Akarere yihandagaje akavuga ngo uyu mwana yaba yarazize amakimbirane y’umuryango. Muri raporo afite, akagali kamuha cyangwa inzego z’ibanze yigeze abona bamuregera ko umupapa n’umwana barwanye? Nagabanye amagambo yo gushinyagura. Mu bihugu nabayemo nk’iby’i Burayi, ubundi umuyobozi nk’uriya yakagombye guhita asezera.”
Yakomeje ati “Ntabwo tuzajya dushinyagurirwa n’abicanyi, ngo dushinyagurirwe n’ababayobora.”
Yemeje ko Keza yageze kuri Jambo Beach nk’uko bivugwa ariko ko imyenda basanze umurambo wambaye itandukanye n’iyo bivugwa ko abamubonye bwa nyuma babonye yari yambaye.
Yatumye Umuyobozi w’Umurenge wa Gahini wari witabiriye umuhango wo gushyingura kugeza kuri Meya Nyemazi ubutumwa bw’umuryango bumusaba kuvuguruza ibyo yawutangajeho mbere.
Ati “Genda umbwirire Meya, avuguruze imvugo yavuze kuri televiziyo kuko si yo. Ategereze iperereza ribanze ritange raporo, nta gasoze ibintu bitaratangwaho raporo y’iperereza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!