Umuryango Spark MicroGrants wafashije ingo zisaga ibihumbi 13 kuzahura ubukungu bwangijwe na Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga ufasha abaturage, Spark MicroGrants , wafashije ingo13.216 zo hirya no hino mu Rwanda kwikura mu bibazo by’ubukene zatewe na Covid-19.

Zimwe mu ngaruka Covid-19 yateje Isi harimo no kwangirika k’ubukungu bitewe ahanini n’igihe cya Guma mu Rugo ubwo abantu batabashaga gukora. Izi ngaruka zikaba zarageze no ku Banyarwanda.

Kuri ubu abantu benshi bahangahayikishijwe no kuziba icyuho Covid-19 yateye mu bukungu, aho imiryango n’ibigo bitandukanye bifasha abantu kubona uburyo icyo cyuho cyavaho.

Ni muri urwo rwego umuryango mpuzamahanga Spark MicroGrants, usanzwe utera inkunga imishinga y’abaturage , wahisemo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka batewe na Covid-19 .

Uyu muryango usanzwe ufasha abaturage gushyira imishinga yabo mu bikorwa, aho uha abaturage umwanya wo gutekereza imishinga ishobora kubabyarira inyungu ubundi na wo ukayitera inkunga.

Usanzwe ukorana n’abashinzwe iterambere ry’abaturage mu tugari (SEDO), bagakurikirana ibikorwa by’imishinga y’abaturage kugira ngo bizaterwe inkunga.

Uyu mushinga umaze kubona ko abaturage bazahajwe na Covid-19, wahisemo gufasha abaturage mu buryo butandukanye yaba mu bukungu ndetse no gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Umuyobozi ushinzwe gukirikira ibikorwa bya Spark MicroGrants mu Rwanda, Uwayo Albert, yavuze ko ku ikubitiro babanje gukora ubushakashati ngo bamenye amakuru abaturage bafite kuri COVID-19 ndetse n’ingamba bayifitiye.

Ati “Twakoze ubu shakashatsi dukoresheje telefoni, aho twagiye tubahamagara tukababaza duti ese Covid-19 bayumva bate? Bayirinda bate? Kugira ngo tumenye ubumenyi abaturage bayifiteho.”

“Dushingiye kuri ibyo rero icyakurikiye ni ugufasha Leta kuzamura imyumvire y’abaturage, tukaba twarabikoze twoherereza ubutumwa bugufi buri muturage dufitiye nimero, tubigisha icyo Covid-19 aricyo kandi tunababwira ariya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuyirinda.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutanga ubutumwa bwafashije abaturage kumenya Covid-19 icyo aricyo ndetse n’uko bayirinda, batangije ubundi bushakashatsi bwo kumenya uko abaturage bari guhangana n’ingaruka zayo.

Ati “Nyuma yo kumenya ko abaturage bamaze kumenya amakuru ku cyorezo, ubu noneho ni gute bari guhangana nayo. Bagenda batubwira uburyo bahangana nacyo bamwe bati imirimo yaragabanutse, kubona ibyo kurya biratugoye n’ibindi bitandukanye.”

Yavuze kandi ko nyuma yo kumva ibibazo bafite bababajije uburyo bumva byakemuka, nyuma bashaka umuterankunga wabafasha kubikemura.

Ati “Nyuma yo kumva ibibazo twashatse umuterankunga wadufasha gukemura ibi bibazo by’abaturage. Twaramubonye ubundi dutangira gutanga ubufasha mu midugudu 135 dukorana hirya no hino mu gihugu.”

“Ubufasha bwa mbere twatanze ni ubwo kugenera buri mudugudu ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000 Frw) by’uko ba bagenerwa bikorwa bacu babasha kubona ibikoresho by’ibanze byo kwirinda Covid-19 birimo udupfukamunwa n’imiti yo gukaraba intoki.”

Nyuma y’ubu bufasha kandi, bafashije abaturage gukemura bimwe mu bibazo batewe na Covid-19, aho buri mudugudu wagenewe ibihumbi magana cyenda (900,000 Frw).

Uwayo Albert yavuze ko abaturage bagiye babagaragariza ibibazo bitandukanye byiganjemo ubukene byatewe na Covid-19 bagomba gukemuza ayo mafaranga.

Ati “Twe kuko tutabahitiramo imishinga, bo bihitiyemo uko bagomba gukoresha amafaranga yabo. Hari abagiye bavuga ngo dufite ikibazo cy’ibiribwa, abandi bo nta mituweli bafite, abandi bati twegereje igihe cy’ihinga nta mbuto dufite n’ibindi, ubwo buri wese yagiye afashwa gukemura ibibazo yari afite.”

“Nyuma y’uko bamaze kutubwira imishinga bumva bakora, buri mudugudu wagenewe ibihumbi magana ane na mirongo itanu (450,000 Frw) ku ikubitiro ariko ubu twamaze kuyakubira kabiri, ubu amaze kuba ibihumbi magana cyenda (900,000 Frw) kuri buri mudugudu dukorana nawo. Ayo mafaranga yari ayo kugira ngo bakemure ibibazo bafite batejwe na Covid-19.”

Uyu muryango waboneyeho gusaba abaturage bakorana ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwirinda Covid-19 hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima, ndetse no kugira umuco wo kwizigama kugira ngo bazabashe gukomeza kwiteza imbere no guhangana n’ibindi biza/byorezo bashobora guhura nabyo.

Spark MicroGrants ni umuryango umaze imyaka icumi ukorera mu Rwanda ukaba ukorera mu turere dutandukanye turimo Musanze, Burera, Gakenka, Rulindo na Gisagara.

Abaturage mu bufasha bahawe harimo no kwigishwa icyo Covid 19 aricyo ndetse nuko bayirinda
Abaturage nibo bihitiyemo ibyo bakwiye gufashishwa bakurikije uko ubukungu bwabo bwangiritse
Spark MicroGrants hari abaturage yahaye ingurube mu rwego rwo kwikura mu bukene batewe na Covid 19
Spark MicroGrants yafashije ingo13 216 zo hirya no hino mu gihugu
Spark MicroGrants yahaye abaturage inkunga ikurikije ibyo bakeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .