00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango nyarwanda wasabwe kuba hafi abafite ihungabana rikomoka kuri Jenoside

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 13 December 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka nyinshi zirimo no guhungabana k’ubuzima bwo mu mutwe bw’abayirokotse ndetse n’abavutse nyuma yayo.

Mu nama yateguwe n’urugaga rw’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, RPS, ababaye mu bihe bya Jenoside n’abavutse nyuma yayo batanze ubuhamya ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikigaragara mu Banyarwanda, bagaragaza n’uburyo byakemuka.

Umwe mu rubyiruko rwatanze ubuhamya, Niyigaba Aime, yasobanuye uburyo abana bafatwa nabi mu miryango bitewe no kurerwa n’ababyeyi bafite ihungabana n’ibikomere basigiwe na Jenoside.

Yagize ati “Usanga umubyeyi akubwira amagambo y’urucantege, kandi mu by’ukuri ari we wakakubwiye amagambo meza utabwirwa n’abandi.”

Mutoni Sandrine na we yasobanuye ko bamwe mu rubyiruko bagira ipfunwe ryo kugaragaza ko bafite ihungabana, bagakora ibishoboka byose bagahisha ibimenyetso byaryo.

Ati “Mbona urubyiruko rwinshi ibibazo byo mu mutwe bikunze kutugaragaraho, bitewe n’uko twihagararaho. Ufite ikibazo nk’icyo ntabwo akibwira mugenzi we ngo abe yamufasha kuruhuka, bigatuma byonona n’ubundi buzima.”

Mudahemuka Audace, uri mu bagize inama nkemurampaka mu muryango IBUKA, yavuze ko abana bavutse nyuma ya Jenoside bagorwa no kumenya yabo n’ibyabaye ku babyeyi babo.

Ati “Kuba batarabaye muri aya mateka, bakaba bari kuyisangamo, bibangiririza ubuzima bwabo bwo mu mutwe kuko ni amateka batabayemo, bakaba bagihura n’ingaruka zayo. Ibyo bihe ntibabibayemo ariko babirimo uyu munsi.”

Mudahemuka yagaragaje ko abantu bafite ihungabana bakwiye kubivuga kugira ngo bakire, ndetse n’umuryango nyarwanda ukabatega amatwi, ukumva ikibazo cyabo.

Haragirimana Claver, Umuyobozi w’umuryango nyarwanda ufasha abafite ibibazo byo mu mutwe, APPROMAMER, yavuze ko na we yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe, ahezwa muri sosiyete.

Yagize “Nahawe akato, ngera aho numva ntacyo ndi cyo muri sosiyete. Mu Rwanda iyo abantu bumvise umuntu afite ibibazo byo mu mutwe barikanga, yaba ari umwana bakumva kwiga bihagaze, ariko ni indwara nk’izindi zose zivurwa zigakira.”

Umuyobozi Mukuru wa RPS akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Sezibera Vincent, yagaragaje ko ihungabana rishobora kurangira mu gihe umuryango nyarwanda ubaye hafi y’abarifite.

Prof. Sezibera yagize ati “Ahazaza hazaba heza ku babashije gukira ibikomere no kwisanga mu bandi, bakongera kwishima, bibuka biyubaka.”

Inama yiga ku kurwanya ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe na RPS, ibaye ku nshuro ya kabiri. Ni urubuga rwiza rwo kuganiramo uburyo iki kibazo cyugarije bamwe mu bagize umuryango nyarwanda cyakemuka.

Habayeho ibiganiro ku buryo bwo kurwanya ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gikorwa cyateguwe n'urugaga rw’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, RPS
Prof Sezibera yasabye umuryango nyarwanda kuba hafi abafite ihungabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .