00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango HWPL wagaragaje uburyo bwo guhosha intambara no kugarura amahoro ku Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 March 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Mu mpera z’ukwezi gushize, Umuryango uharanira amahoro no kurwanya intambara ku Isi (HWPL) wateguye amahugurwa yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahawe insanganyamatsiko igira iti “Uburyo bwo kugera ku mahoro: Igisubizo gituruka mu Itegeko ry’amahoro n’ihagarikwa ry’intambara.”

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaharanira amahoro bagera kuri 70, impuguke mu burezi, abanyamakuru n’abandi bo mu bihugu 13 birimo u Rwanda, Timor-Leste, Cameroun na Sudani y’Epfo, baraganira ndetse bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kugera ku mahoro arambye.

Itegeko ry’amahoro n’ihagarikwa ry’intambara ryateguwe na HWPL ku bufatanye n’inzobere mu mategeko zo mu bihugu 15, ryatangajwe tariki ya 14 Werurwe 2016, rigamije guhagarika intambara no kwimakaza amahoro arambye ku Isi.

Iri tegeko rigizwe n’ingingo 10 n’amabwiriza 38, bikubiyemo ingamba zitandukanye zigamije gukumira amakimbirane, gukemura amakimbirane, kubungabunga amahoro arambye n’izindi.

Umuryango HWPL uraharanira ko iri tegeko ryemezwa nk’amasezerano mpuzamahanga yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Kugira ngo bigerweho, HWPL ikorana n’ibihugu, imiryango itegamiye kuri leta n’abaharanira amahoro ku Isi hose binyuze mu bukangurambaga n’ibiganiro bishingiye kuri politiki.

Ambasaderi wa Timor-Leste mu Muryango w’Abibumbye, Dionísio da Costa Babo Soares, yagaragaje ko igihugu cye cyigeze kurangwa n’amakimbirane ndetse habaho intambara kugira ngo bagere ku mahoro, ariko ubu ni igihugu gifite amahoro.

Ati “Timor-Leste yahuye n’ububabare bwo kunyura mu makimbirane kandi yararwanye cyane, yifuza kubona amahoro. Ubu twatsinze ayo makimbirane kandi turizera ko amateka yacu ashobora kubera urumuri rw’icyizere ibihugu bikiri mu bubabare.”

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sudani y’Amajyepfo, Peter Lomude Francis, yavuze ko “Ku wa 15 Gicurasi 2024, Perezida Salva Kiir Mayardit yafashe icyemezo cyo gushyira umukono ku itegeko rya DPCW.”

Yakomeje avuga ko iki cyemezo cya Perezida Kiir cyo kubaka amahoro cyagize uruhare mu guhindura n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Umucamanza Mukuru, na bo bagishyikiye.

Muri iki kiganiro, HWPL yasobanuye birambuye buri ngingo igize iri tegeko, ishimangira ko buri ngingo igomba kuba amahame ngenderwaho ageza Isi ku mahoro arambye.

Umunyamategeko ukomoka muri Myanmar yagaragaje ko hari amakimbirane n’intambara bibera hirya no hino ku Isi, bityo hagomba gushyirwa mu bikorwa ingamba zifatika zo kugarura amahoro.

HWPL ni umuryango washinzwe n’Umunya-Koreya y’Epfo, Man Hee Lee, aho kuva mu 2012 yahize umuhigo wo kugarura amahoro ku Isi no guhosha burundu intambara. Uyu muryango ukorana bya hafi n’u Rwanda mu ishami ryiswe IPYG.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abaharanira amahoro bagera kuri 70, impuguke mu burezi, abanyamakuru n’abandi bo mu bihugu 13
Muri iki kiganiro, HWPL yasobanuye birambuye buri ngingo igize itegeko DPCW
Dionísio da Costa Babo Soares yagaragaje ko igihugu cye cyigeze kurangwa n’amakimbirane ndetse habaho intambara kugira ngo kigere ku mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .