00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurage; Ubwishingizi bw’amashuri y’abana bugezweho muri Prime Life Insurance

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 April 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda, Prime Life Insurance, yashyizeho ubwishingizi bwitwa ‘Umurage’ bugamije korohereza ababyeyi ndetse n’abateganya kuzaba ababyeyi, guteganyiriza amashuri y’abana babo.

Ubuyobozi bwa Prime Life Insurance buvuga ko muri rusange ubwishingizi bwa ‘Umurage’ bugamije gufasha Abanyarwanda gutangira kuzigamira amashuri y’abana babo mu buryo bworoshye.

Ni ukugira ngo kandi Prime Life Insurance izishyure amafaranga y’ishuri (minerivali) kuko iyo umuntu atangiye kare, umubyeyi abona igihe gihagije cyo kwizigamira.

Ni ubwishingizi buri mu byiciriro birimo icy’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yabwiye IGIHE ko ubu bwishingizi bushya buzanye impinduka n’ibyiza byinshi ku bazabufata.

Yagize ati “Umuntu wese ukoresha telefone ashobora kwiyandikisha atiriwe agera ku cyicaro cya Prime kandi agatanga umusanzu mu buryo bumworoheye.”

Umwihariko w’ubwishingizi bwa ‘Umurage’

Binyuze muri ubu bwishingizi, ubwizigame bwose bubyara inyungu ya 4% ku mwaka (inyungu zibyara izindi).

Ikindi kandi iyo umubyeyi yitabye Imana cyangwa akagira ubumuga bwa burundu, Prime Life Insurance yishyura 50% y’amafaranga y’ishuri yishingiwe nk’indezo kugeza umwana atangiye ishuri ryishingiwe.

Hanatangwa kandi amafaranga y’ishuri yose 100% kugeza igihe umwana arangije kwiga icyiciro cyateganirijwe.

Uwiyandikisha muri ubu bwishingizi asabwa kumenya imyaka isigaye ngo Prime Life Insurance itangire yishyure (hagati y’umwaka umwe n’imyaka 30) no kumenya imyaka Prime Life Insurance izishyura amafaranga y’ishuri (hagati y’umwaka umwe n’imyaka itandatu).

Umwihariko w’Umurage ni uko umuntu yishyura amafaranga uko ayabonye kandi inshuro ashatse.

Ikindi kandi uko ugenda utanga imisanzu niko amafaranga y’ishuri witeganyiriza yiyongera, ukazahagarika ugeze kuyo wifuza. Muri ubu bwishingizi nta kirarane kibamo.

Kwizigamira bikorerwa kuri telefone igendanwa, ukanda *177# ugahitamo ‘Umurage’ ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, avuga ko ubu bwishingizi bugamije gufasha ababyeyi kuzoroherwa no kwishyura amafaranga y'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .