Umunyarwanda yavuze uko yishwe urubozo n’inzego z’umutekano za Uganda zimuhatira kujya ‘kwa Kayumba’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Ubu Umunyarwanda uri muri Uganda agenda yikandagira cyangwa se akagerageza guhora yisanisha n’abaturage baho, kuko ubuzima bwe nk’umunyarwanda buba bushobora kugwa mu bibazo isaha iyo ariyo yose.

Uganda imaze igihe kinini ihohotera abanyarwanda baba muri iki gihugu bamwe bafungwa bazira ubusa, bicwa abandi bakameneshwa.

Abagize amahirwe baratoroka abandi bagakatirwa igifungo runaka bagafungurwa barabaye inoge, kubera gukoreshwa uburetwa buherekejwe n’ikiboko ndetse no kurya iby’intica ntikize.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo abasore babiri b’abanyarwanda bavuye muri iki gihugu mu ntangiro z’uku kwezi, batuye agahinda kabo itangazamakuru bashaka kwereka abanyarwanda uko ubuzima bwabo bwari buri mu kaga mu minsi ishize ubwo bari bafungiwe muri Uganda.

Hitimana Emmanuel w’imyaka 22 wagiye muri iki gihugu muri Werurwe 2017 gusura mukuru we, yarondoye iby’iyicarubozo yakorewe birimo gukandwa intoki hifashishijwe ibyuma [yari anafiteho igipfuko] n’ibindi bidakwiriye ikiremwamuntu.

Yafunzwe muri Mata uyu mwaka bamukuye mu iduka rya mukuru we, afungurwa ku wa 20 Ugushyingo 2019 biturutse ku mupolisi ufite inkomoko mu Rwanda wamugiriye ibambe.

Iyo arondora ubuzima yanyuzemo amarira ashobora kuzenga mu maso kubera inzira y’umusaraba yanyuzwagamo nta cyizere cyo kongera kugira uburenganzira nk’abandi.

Ati “Kuri izi ntoki bakandishaga ferabeto (fer a béton) uwo umusirikare wo mu Rwanda wantorokesheje yansigiyeho pommade, anshyiraho n’iki gipfuko ubundi ampa umutwaro w’amagande (ibihumbi icumi by’amashilingi ya Uganda) arangije arambwira ati taha kandi urabibona ko ugiye kugenda abandi batabizi. Naraje ku bw’amahirwe ngera ku mupaka nta muntu umfashe ngera iwacu gutyo.”

Yakomeje avuga ko babwirwaga ko nibayoboka umutwe w’iterabwoba urwanya leta y’u Rwanda wa RNC wa Kayumba Nyamwasa bazarekurwa bakidegembya.

Ati “Ubwo bampondaga intoki bambwiraga ko nshobora kuba ndi maneko ya perezida Kagame kandi n’ubwo nageraga muri Uganda muri Werurwe 2017 hari umuntu wambwiye ngo antware kwa Kayumba arongera aragenda gusa barabimbwiye cyane. Iyo nemera kujya mu mutwe wa Kayumba bambwiraga ko barahita bantwarayo, ariko nimbyanga banambwiraga ko bazanyica, ntekereza ko iyo mbyemera bari kureka kuntoteza.”

Yagiriye inama abanyarwanda yo kuguma mu gihugu cyabo kuko ibintu byo muri Uganda kuri bo byahinduye isura.

Ati “Icyo nabwira abandi banyarwanda, kujya muri Uganda ntabwo ari byiza kuguma mu Rwanda nibyo byiza kuko hari umutekano kandi hakaba nta waguhohotera.”

Undi witwa Muhawe Elie w’imyaka 21 wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri, akagari ka Kibirizi, nawe yavuze uko yagiye muri Uganda akaza kwisanga muri gereza ari gukorerwa ibya mfura mbi.

Uyu musore yagiye muri iki gihugu muri Mutarama uyu mwaka agiye gupagasa, abona akazi akamazeho igihe aza kugahindura ajya gukorera undi muntu, ari nabwo yamaze iminsi mike agahita afungwa.

Ati “Maze icyumweru aho ngaho handi nari nabonye akazi nagiye kubona mbona umukuru w’umudugu waho araje ari kumwe n’abapolisi, banshyiramo amapingu banseseza mu modoka bagenda banyicayeho bananshyizeho amaguru. Nababaza icyo nzira bakambwira ko ndakimenya ngeze aho tugiye.”

“Nageze kuri sitasiyo ya polisi bakajya bankubita bankandagiyeho, ndaboroga, kubera ko naborogaga cyane bakandeka nababaza icyo ndi kuzira bakarushaho kunkubita. Umunsi wa mbere waciyeho, bigeze ku wa Gatatu baransohora barongera barankubita, bampa kupakupa nkakata ibyatsi. Kukugaburira habaga ari ah’Imana. Wirirwaga utariye bakakugaburira bwije kandi nabwo ari bike warya gake bakabikwaka ngo urahaze.”

Akomeza avuga ko yamaze iminsi mike muri iyo sitasiyo ya polisi akaza kuhava ajyanwa kuri gereza ya Ntungamo aho yamaze ukwezi kurenga agahita arekurwa.

Ati “Namazemo iminsi haba haje imodoka ya polisi banjyana kuri Gereza ya Ntungamo, nasanzemo abandi banyarwanda tukaganira ukumva nk’umwe arambwiye ati njye nishyuje uwo nakoreraga bampemba kunzana aha.”

Uyu musore avuga ko yamaze igihe kirenga ukwezi muri gereza nyuma hakaza umuyobozi waho yamubaza icyo azira agasobanura ko atakizi, bakaza kumurekura.

Ati “Njye n’abandi banyarwanda bane baradusohoye baduha kupakupa barangije baratubwira ngo dukizwe n’amaguru, ni uko navuye muri gereza.”

Aba basore biyongereye ku rundi rutonde rurerure rw’abanyarwanda bafunzwe bazira ubusa, bamwe bagatotezwa abagize amahirwe bakarekurwa, abandi bagapfa hari n’abakiri gutotezwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu biganiro bikomeje guhuza intumwa z’u Rwanda na Uganda, ibiheruka kubera i Kigali byemeje ko Uganda igenzura abanyarwanda bafunzwe nta dosiye, bakarekurwa. Biteganyijwe ko mu nama itaha izabera muri Uganda [nubwo ikomeje guhindagurirwa amatariki izaberaho], hazarebwa niba hari intambwe yatewe, mbere yo kuganira ku bijyanye n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Iri fungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda muri Uganda niryo ryatumye mu ntangiro z’uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage kuba bahagaritse kujya muri Uganda kugeza igihe ikibazo kizakemukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .