Muri iki cyumweru ni bwo Matayo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ashimangira ko yishimiye kuba Umunyarwanda.
Matayo amaze imyaka 13 atuye mu Rwanda n’umuryango we, aho kuri ubu afite ishuri mpuzamahanga rikorera mu Karere ka Musanze rya ’Virunga Valley Academy’ ryigisha muri porogaramu yo muri Amerika.
Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Matthew Miller, yagaragaje ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu myaka 13 ishize, ari kumwe n’umuryango ushingiye ku iyobokamana wa ’Africa Transformation Network’ ukorera mu Karere ka Bugesera.
Yagaragaje ko yamaze amezi atanu i Nyamata yiga Ikinyarwanda, mu rwego rwo kuzajya yoroherwa n’ubwumvane mu bikorwa bitandukanye.
Mu 2012 ni bwo yimukiye mu Karere ka Musanze, akora ubukorerabushake mu mashuri atandukanye afasha mu kwigisha Icyongereza ku barimu bamwe mu mashuri yo muri ako Karere, anatangiza amatsinda y’Icyongereza mu bigo by’amashuri.
Nyuma y’igihe bari muri ako Karere bifuje ko abana babo bakomeza kwiga bishingiye kuri porogaramu zo muri Amerika, ari naho igitekerezo cyo gushinga ishuri mpuzamahanga cyavuye.
Ati “Twagize imbogamizi z’uko abana bacu bakomeza kwiga bijyanye na porogaramu y’uburezi muri Amerika kuko ari cyo gihugu tuvukamo. Byatumye dutangira gutanga amasomo ku bana bacu mu rugo ariko nyuma tuza kobona inshuti z’Abanyarwanda zidusaba ko n’abana babo bajya baza.”
Yongeyeho ati “Twari tubizi ko bisaba ibitekerezo no gutegura, turavuga ngo bishobora kuba ingorabahizi ariko nyuma twatekereje ko umwe mu misanzu ikomeye twatanga ari ugufasha umuryango nyarwanda n’Umujyi wa Musanze kugira ishuri mpuzamahanga rya mbere.”
Yagaragaje ko mu 2014 batangije ishuri rifite abanyeshuri 13 gusa ariko kuri ubu bakaba bafite abanyeshuri 175 kandi bateganya gukomeza kwagura ibikorwaremezo byaryo.
Yemeza ko gufasha abanyeshuri kurangiza bafite uburezi bwiza, imitekerereze yagutse ndetse n’ubumenyi bwo gusesengura ibintu runaka ari uruhare rukomeye azaba agize mu gutegura ahazaza h’u Rwanda.
Ati “Dushaka ko abana bacu b’u Rwanda bamenya ko bashobora kuba ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.”
Yiyemeje kubaka amacumbi ku Kiyaga cya Burera
Matayo yagaragaje ko yishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi ko yabusabye mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda nk’umwenegihugu.
Ati “Nahisemo kuba Umunyarwanda kubera ko nifuza kurushaho koroshya ubwumvikane n’abaturage bacu, ababyeyi ku ishuri ryacu duteganya gukomeza gukorana by’igihe kirekire. Ndizera ko ahazaza h’u Rwanda ari heza kandi nishimiye kugira uruhare mu kuhategura nk’umwenegihugu.”
Yashimye uko u Rwanda ruhangana n’urugamba rwo kwiteza imbere n’uburyo rukomeje guharanira gufasha ibindi bihugu bya Afurika kugarura amahoro.
Yishimiye kandi ko n’umukobwa we w’imyaka 17 yahise ahabwa ubwenegihugu kandi akaba yari afite inzozi zo guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika, bityo “kuba umunyarwanda ni ingenzi kuri urwo rugendo rwe”.
Yagaragaje ko mu bikorwa by’ishoramari bakomeje gukora mu Rwanda harimo ko n’umuhungu we w’imyaka 16 afite ishoramari rya Crema Coffee shop imaze kuba ikimenyabose mu bakora ubukerarugendo muri Musanze.
Yashimangiye kandi ko ari gutegura umushinga wo kubaka amacumbi ku Kiyaga cya Burera mu rwego rwo gukemura kimwe mu bibazo bikunze kuhagaragara.
Ati “Turi gukora ku mushinga wo kubaka amacumbi ku kiyaga cya Burera kandi twizeye ko tuzaba twatangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha.”
Ubusanzwe ibiyaga bya Burera na Ruhondo, byiswe ibiyaga by’impanga (twin lakes) kuko byabereyeho igihe kimwe, nk’uko amateka abyerekana.
Nubwo ibyo biyaga byombi bibumbatiye ibyiza byinshi nyaburanga, ubukerarugendo bubikorerwaho buracyarimo imbogamizi burimo n’ibura ry’amacumbi ku bahagenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!