Umunyamerika Teddy Riley yagiranye ibiganiro na Akamanzi uyobora RDB (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yahuye n’umuhanzi akaba ari na producer w’Umunyamerika Teddy Riley wamamaye muri Blackstreet.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RDB, hashyizweho ubutumwa bugaragaza ko uyu muhanzi yahuye na Clare Akamanzi bakaganira ibintu bitandukanye.

Bugira buti “Clare Akamanzi yahuye n’umunyabigwi mu muziki Teddy Riley. Baganiriye kuri Visit Rwanda n’ibindi bijyanye n’ubushabitsi ateganya mu Rwanda. Uyu muhanzi w’Umunyamerika amaze icyumweru asura igihugu. Mu ruzinduko rwe yanasuye ICT Innovation Centre muri Kicukiro […]”

Teddy Riley yageze mu Rwanda ku wa 5 Ukuboza abanza gushyirwa mu kato kugira ngo abanze apimwe Covid-19, ku wa 7 Ukuboza yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Nyuma yasuye Ishuri rya muzika rya Nyundo aganira n’abanyeshuri baho ndetse abemerera kuzagaruka azanye n’inshuti ze bakareba impano ziri mu Rwanda.

Teddy yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, yahuye n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2020. Aherutse gutangaza ko ashaka kugura inzu mu Rwanda ndetse no gukorana bya hafi na bamwe mu bahanzi.

Mu ngendo yakoreye mu bice bitandukanye by’igihugu, yakunze kugaragara aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Belize Kaliza.

Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New jack swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi mu myaka ya 1980.

Mu 1987 ni umwe mu bari bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.

Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.

Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, mu 1991 ahita ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.

Teddy Riley yahuye n'abantu bo mu nzego zitandukanye bo muri RDB barangajwe imbere na Clare Akamanzi uyobora uru rwego
Ubwo Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yahuraga n’umuhanzi akaba ari na producer w’Umunyamerika Teddy Riley wamamaye muri Blackstreet
Umunyamerika Teddy Riley yagiranye ibiganiro na Clare Akamanzi uyobora RDB
Mu byo baganiriye harimo na gahunda ya 'Visit Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .