00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Aline Cateux yasezeye ku kinyamakuru Le Soir cyijanditse mu guharabika u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 11:34
Yasuwe :

Umunyamakuru Aline Cateux wari asanzwe akorana n’ikinyamakuru Le Soir mu karere ka Balkans yatangaje ko yahagaritse gukorana na cyo bitewe n’uko cyijanditse mu mugambi wo guharabika Leta y’u Rwanda.

Le Soir ni kimwe mu binyamakuru mpuzamahanga biri mu mushinga wiswe ‘Rwanda Classified’ wateguwe n’abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro ‘Forbidden Stories’.

Inkuru zabo zatangiye gusohoka tariki ya 27 Gicurasi 2024 zigaragaramo ibirego bishinjwa Leta y’u Rwanda birimo gukandamiza abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa 10 Kamena 2024, Aline ukomoka muri Yugoslavia (yahindutse Bosnia-Herzegovina) yatangaje ko atazongera gukorana n’iki kinyamakuru. Ati “Ntabwo nzongera gukorana na Le Soir muri Balkans.”

Aline yanenze ko muri izi nkuru za ‘Rwanda Classified’, hifashishijwe amasoko y’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ubwo yabonaga iki kibazo, yasabye ko byakosorwa muri Le Soir, iki kinyamakuru cyo mu Bubiligi kiramwirengagiza.

Yasobanuye ko yabaye, anakorera muri Bosnia Herzegovina kuva mu myaka 25 ishize, bimufasha kumenya neza amateka ya jenoside yahakorewe, kandi ko bitewe n’urwego ubuhakanyi abona bukorerwa iyi jenoside bugezeho, adashobora gushyigikira ababukorera u Rwanda.

Yagize ati “Mba, ngakorera kandi ngakurikira Bosnia Herzegovina kuva mu myaka 25. Bitewe n’ibibazo bikomeye by’ubuhakanyi iki gihugu gihura na bwo, ntabwo mbona ko nakomeza kwandikira iki kinyamakuru.”

Uyu munyamakuru yasobanuye ko ku mugabane w’abahezanguni, abanyamakuru baba bakwiye gukomera ku mahame agenga umwuga, yibutsa ko ari ubwa kabiri atandukanye n’ikinyamakuru kubera kuyarengaho. Ati “Ni ubwa kabiri mpagaritse gukorana n’ikinyamakuru kubera ibibazo by’amahame ngengamyitwarire. Ntabwo bizaba ubwa gatatu.”

Aline, abashakashatsi n’abanyamakuru mpuzamahanga bagera kuri 30 baherutse kwamaganira hamwe uko amahame agenga itangazamakuru yirengagijwe mu mushinga wa ‘Rwanda Classified’, bashinga agate ahanini ku masoko y’abahakana n’abapfobya jenoside yifashishijwe.

Umushakashatsi Dr Bojana Coulibaly uri mu batanze umusanzu muri iyi nyandiko yasohotse kuri Le Point na Jeune Afrique, yashimiye Aline icyemezo yafashe cyo kwitandukanya n’abahakana jenoside.

Dr Coulibaly yagize ati “Nta cyasobanura ubuhakanyi buri muri Rwanda Classified bwagaragajwe n’ibi binyamakuru. Igikorwa cyabo giteye isoni nyuma y’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo!”

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye izi nkuru, imenyesha abazigizemo uruhare ko badashobora guca Abanyarwanda mo ibice. Yanagaragaje ko mu gihe baba barateganyaga kudobya amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, batazabigeraho.

Aline Cateux umaze imyaka myinshi mu itangazamakuru yatandukanye na Le Soir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .