Umunyamakuru Umuhire Valentin azashyingurwa kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 Mutarama 2021 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Umuhire Valentin uherutse kwitaba Imana azashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021.

Umuhire Valentin wakoze mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda, yapfuye kuri uyu wa Kane azize uburwayi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we rivuga ko imihango yo gushyingura Umuhire izabera mu Mujyi wa Kigali. Saa Moya ni ugufata umurambo mu bitaro bya CHUK, saa Tatu gusezera kuri nyakwigendera ku Ryanyuma(Mont Kigali).

Nyuma yo gusezera kuri nyakwigendera, saa Tanu hazakurikiraho Igitambo cya Misa muri Kiliziya ya Regina Pacis Remera, saa Munani ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

Umuhire Valentin yamenyekanye kuri RBA mu myaka ishize. Yakoze ku bindi binyamakuru birimo Radio na TV10, Radio Huguka na Pax Press. Atabarutse yari afite ikinyamakuru cye Value News ari na rwiyemezamirimo.

Umuhire Valentin yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .