00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Braeckman yasobanuye uko yisanze mu mutego wo guharabika Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 June 2024 saa 04:30
Yasuwe :

Umunyamakuru ukomoka mu Bubiligi umaze imyaka myinshi akurikirana inkuru zo mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, Colette Braeckman, yasobanuye ko yaguye mu mutego wo gusebya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ibinyamakuru mpuzamahanga 17 bimaze iminsi bisohora inkuru zagizwemo uruhare n’abanyamakuru 50 bibumbiye mu ihuriro Forbidden Stories, byise ‘Rwanda Classified’, zigaragaza ibikorwa bibi bitandukanye bihamya ko byakozwe na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Jean-François Dupaquier, Braeckman wakoreye ibinyamakuru bitandukanye yatangaje ko atigeze asabwa gutanga umusanzu muri izi nkuru, ahubwo ko ishami rishinzwe inkuru zicukumbuye ry’ikinyamakuru Le Soir ari ryo ryamusabye kwandika inkuru kuri Perezida Kagame, yibwira ko ari ibisanzwe.

Yagize ati “Ukuri ni uko ntigeze nsabwa kugira uruhare mu gikorwa cya Rwanda Classified. Ishami rishinzwe inkuru zicukumbuye rya Le Soir ryansabye inkuru kuri Kagame. Natekerezaga ko ari inkuru isanzwe. Nta wigeze ambwira kuri Rwanda Classified mbere y’uko itangazwa. Naje gusanga yarashyizwe ku rupapuro rwa kane n’urwa gatanu, mu mwanya wihariye kuri nimero yasohotse tariki ya 1 n’iya 2 Kamena.”

Braeckman yakomeje ati “Nabonye inkuru yarashyizwe mu mwanya utukura wa Rwanda Classified. Ubu buryo bw’imikorere bwarantunguye cyane. Gushyira inkuru yanjye mu bucukumbuzi bwibasira Kagame byahinduye igisobanuro cyayo, buyigiraho ingaruka ntatekerezaga.”

Muri izi nkuru harimo ugukekeranya ko Leta y’u Rwanda yaba yarishe umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye muri Mutarama 2023, gusa Braeckman yagaragaje ko atumva impamvu mu banyamakuru 50 habuze ujya i Kigali gucukumbura ngo amenye ukuri ku modoka yamugonze ubwo yari kuri moto. Yateguje ko ateganya kubibaza ikinyamakuru cyamugushije mu mutego.

Yabajijwe niba bishoboka ko aba banyamakuru bose bashobora gutangaza inkuru zishingiye ku bihuha bishaje, asubiza ati “Ukwiye kubabaza icyo kibazo. Bigaragara ko uyu mushinga w’abanyamakuru ari uguharabika Paul Kagame. Nabibonye nyuma ko nashyizwe mu gikorwa kitari icy’itangazamakuru, cyakwitwa umugambi mubisha.”

Braeckman yasobanuye ko abantu bifashishijwe muri izi nkuru batigeze bizerwa kuva na kera, cyane ko barimo abahakana jenoside yakorewe Abatutsi n’ukekwaho kugira uruhare muri jenoside.

Ati “Ukwizerwa kw’amasoko yavuzwe n’aba banyamakuru b’inkuru zicukumbuye kwashidikanyijweho mu gihe cyashize. Bamwe ni impirimbanyi zizwiho guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe akekwaho kwica Abatutsi mu 1994. Bose bavuga ibinyoma bishaje n’ibihuha. Tubona harimo guharabika no kwangiza izina rya Paul Kagame ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kwica bikomeye amahame y’umwuga.”

Uyu munyamakuru yanzuye ko inkuru za Rwanda Classified zigamije inyungu za politiki, aho kuba iz’itangazamakuru, abihuza no kuba ziri gusohoka mu gihe amahanga ashimira Perezida Kagame aho amaze kugeza u Rwanda amaze ku buyobozi bwarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .