Umunya-Gambia yanze kujya kwiga muri Amerika n’i Burayi, ahitamo kwiga mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Touray Ousman, umusore wo muri Gambia yanze buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi, ahitamo kwiga mu Rwanda kugira ngo afashe Afurika kubona ibisubizo biyiturutsemo.

Ousman yatangaje ko yari yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu bihugu birimo Amerika, Canada n’u Bwongereza, ariko umutima wo gukunda Afurika umubuza kujyayo ahitamo u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikinyamakuru cy’iwabo muri Gambia, EyeGambia, Ousman yavuze ko icyerecyezo ashakira igihugu cye na Afurika muri rusange, yabonye cyaturuka mu byo u Rwanda rumaze kwigezaho.

Yagize ati “Narabyanze kubera ko icyo nshaka mu by’ukuri ntabwo kiri muri ibyo bihugu, icyo nshaka kiri mu Rwanda. Ni impinduka ziganisha ku iterambere Afurika ikeneye. Nasanze dipolome yanjye ntacyo izamarira niniga muri Canada.”

Ousman yavuze ko nta gishya yashoboraga kuvana muri Amerika cyangwa Canada gishobora gufasha Afurika gutera imbere kuko imibereho n’imico by’ibyo bihugu bitandukanye cyane n’iby’Afurika.

Yavuze ko impamvu yahisemo kwiga mu Rwanda ari uko ari igihugu cyabashije kwivana mu bibazo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi gishingiye ku kwishakamo ibisubizo.

Ati “Urebye ibiri kuba mu Rwanda, bahuye na Jenoside barayirenga, bashyiraho igihugu kigendera ku mategeko n’imiyoborere myiza, banashyiraho icyerecyezo cy’iterambere. Ni igitangaza kuko abanyaburayi ntibari babyiteze.”

“Iyo urebye ahantu nko mu Rwanda, tubona neza ko hari kuza iterambere kandi iryo terambere niryo nshaka muri Gambia, ni naryo terambere abaturage bakeneye muri Sénégal, Sierra Leone na Liberia.”

Ousman yemeza ko ibisubizo bizazamura Afurika bitazava mu mahanga, ahubwo kizava imbere muri Afurika ubwayo.

Ati “Dukeneye kumenya neza umugabane wacu, dukeneye gutembera umugabane wacu , uburezi bwacu bukwiriye kuba buri ku murongo kugira ngo bube bufite ireme, bushingiye ku bitekerezo bitandukanye by’ibihugu bya Afurika bijyanye n’icyerecyezo cya Afurika cya 2063.”

“Niba tutarebye ibishobora kudufasha biturutse hirya no hino, ngo ibikora hamwe muri Afurika tubigeze hose muri Afurika, tuzongera guhurira muri 2063 tubazwa n’abazaba ari urubyiruko icyo gihe impamvu icyerecyezo 2063 kitagezweho.”

Imiryango African Descent Society BC na African Descent Youth Engagement biyemeje kumwishyurira kaminuza akazabona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Rwanda mu bijyanye n’Iterambere.

Iyo miryango yatangaje ko yamusabye kujya kwiga muri Canada, Amerika no mu Bwongereza akabyanga akababwira ko ashaka kwiga uko u Rwanda rwiteje imbere.

Azatangira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2020/2021. Yarangije icyiciro cya kabiri muri Kaminuza ya Gambia.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu korohereza ishoramari, guteza imbere uburinganire aho rufite abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo, ndetse ruri mu bihugu bifite umutekano ku isi.

Ousman yavuze ko yahisemo kwiga mu Rwanda kuko ari igihugu cyabashije kwivana mu bibazo bikomeye

Reba video yose mu Cyongereza hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .