Aba bantu tariki ya 17 Kanama 2024 banditse ibaruwa yamagana Gen Muhoozi wari uherutse kugaragariza ku rubuga nkoranyambaga X ko Perezida Museveni yifotoreje hamwe na Rwabwogo yitaga umujura ruharwa.
Yosia Mugaaju uvugira iri tsinda yagize ati “Ibirego bya Gen Muhoozi kuri Rwabwogo nta shingiro bifite, ni ibinyoma kandi bigamije kumuharabika kugira ngo abantu bahindure imyumvire ku buryo bamufataga.”
Yavuze kandi ko Gen Muhoozi ari umunyeshyari ukoreshwa n’imbaraga z’urwango, uterwa ubwoba n’ubugwari n’ibyumviro byo kumva afite ijambo ku bantu bose bo muri Uganda.
Aya magambo yarakaje abanyamuryango b’ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) ryashinzwe na Gen Muhoozi, batangaza ko uyu musirikare ari umunyakuri, kandi ko atameze nka Rwabwogo wumva ko afite ububasha bwo gukoresha amafaranga y’abaturage.
Tariki ya 23 Nzeri, Yosia yongeye gusohora itangazo, asaba Perezida Museveni kwihanangiriza Gen Muhoozi wari watangaje ko nta musivili uzayobora Uganda nyuma y’umubyeyi we.
Rwabwogo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe guteza imbere ibicuruzwa bijya mu mahanga n’inganda, yihakanye Yosia na bagenzi be, asobanura ko ibyo bavuga ataba yabibatumye.
Yagize ati “Muri iki kibazo cy’itumanaho ribi no guca imanza kudakwiye kw’aba biyise intumwa, iri tsinda nararyamaganye mu Ukwakira 2021. Nabikoze mu buryo bw’amashusho n’inyandiko, ntumira abatangabuhamya n’abakuru ariko iri tsinda ryanze guhinduka, rikomeza kuvuga nk’aho narihaye uburenganzira.”
Rwabwogo yagaragaje ko amatangazo y’iri tsinda n’andi magambo avugirwa ku mbuga nkoranyambaga yenyegeza amakimbirane, agatuma abantu badakora neza akazi k’ingenzi bashinzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!