00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali watangaje ahazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 December 2024 saa 05:55
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangarije abaturage ahantu hane hazaturikirizwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya wa 2025.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ibyo birori byo guturitsa ibishashi bizaba mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024 rishyira ku wa 1 Mutarama 2025.

Bwakomeje bugira buti “Ibi birori bizanaturikirizwamo urufaya rw’urumuri (Fireworks/feux d’artifice) rwo kwishimira umwaka mushya wa 2025, i saa sita z’ijoro (24h00) ku wa 01 Mutarama 2025,”

Bwakomeje buvuga ko bizabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Canal Olympia ku i Rebero, Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.

Abaturage basabwe kwimishira umwaka mushya, ariko byose bigakorwa mu mahoro.

Ibishashi bituma ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya biryoha
Ibishashi bituritswa mu ijoro rishyira ku wa 1 Mutarama w'umwaka winjiwemo
Ibishashi iyo bituritswa biba byatanze isura nziza ku Mujyi wa Kigali
Abaturage baba bishimiye ituritswa ry'ibishashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .