Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga X kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, bwibukije ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko uyu mujyi utuwe n’abaturage 1.745.555.
Iteganyamibare ry’iri barura kandi ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage hafi miliyoni enye mu mwaka wa 2050.
Muri urwo rwego, herekanywe ibikwiye gukorwa birimo kubaka inzu zigeretse mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka kuko bituma hakoreshwa ubuso buto kandi bugaturaho abantu benshi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze urugero ku mudugudu ugezweho wa Mpazi uri hafi kuzura mu karere ka Nyarugenge, ugizwe n’inzu 18 zigeretse gatatu. Ni umudugudu uzatuzwamo imiryango 668.
Bwagaragaje kandi ko igikwiye gukorwa ari ukubaka inzu z’ubucuruzi ariko zirimo igice cyagenewe guturwamo. Muri ubu buryo, hubakwa inyubako zigeretse, zigira igice cyo hasi cyagenewe ubucuruzi n’igice cyo hejuru kirimo amacumbi.
Muri izi nyubako kandi, nk’uko ubuyobozi bwabisobanuye, hashobora kwiyongeramo ahaganewe ibikorwa remezo by’imyidagaduro n’ibindi nkenerwa biri hafi y’abaturage, ntibajye kubishakira kure, bityo bigabanye umubare w’abakoresha ibinyabiziga bajya kubishaka.
Indi ngamba yagaragajwe nk’ingenzi mu miturire ijyanye n’igihe abatuye muri Kigali beretswe, ni ukubaka hakurikijijwe icyo ubutaka bwagenewe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko uburyo bwo gukoresha neza ubutaka, burimo kubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera no kubaka muri site zagenewe imiturire, noneho kubaka mu kajagari cyangwa ahagenewe ibishanga, amashyamba n’ibindi, bigacika.
Ubwikorezi bujyanye n’igihe ni ingenzi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko gukoresha uburyo bunoze bwo gutwara abantu, bitagira gusa akamaro mu kubafasha gukora gahunda zabo ku gihe, ahubwo ko binafasha mu kurengera ibidukikije.
Bwagize buti “Kunoza uburyo bwo gutwara abantu hakoreshejwe imodoka rusange, ni imwe mu nkingi za mwamba mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi no kurengera ibidukikije. Ibi bituma abaturage bakoresha uburyo rusange bwo gutwara abagenzi baba benshi, bityo bikagabanya ibyuka bihumanya ikirere byoherezwa n’ibinyabiziga.”
Bwasobanuye kandi ko muri izi ngamba harimo kongera ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi, aho Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere ibi binyabiziga, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwaga n’ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abantu gushishikarira gukoresha ibi binyabiziga kuko bijyana n’icyerecyezo cy’igihugu, bikaba amahirwe y’ishoramari kandi bigafasha mu kubungabunga ubuzima.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!