Ubuyobozi buvuga ko ba nyiri ibyo bibanza n’inzu zituzuye bananiwe kubikoresha icyo byari bigenewe, bikagenza gahoro ibikorwa by’iterambere byari biteganyijwe.
Umujyi wa Kigali uvuga ko gufatira ibyo bibanza byemewe n’itegeko ry’imikoreshereze y’ubutaka ryo mu 2013 rigena ko umuntu yamburwa ubutaka mu gihe amaze imyaka itatu atabubyaza umusaruro.
Umutungo umaze gufatirwa, uhabwa abandi bashoramari babishoboye bagakomeza igikorwa cyari cyateganyijwe.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye The New Times ko mu mitungo yafatiriwe harimo umushinga w’inyubako ya Century Park Estate uherereye i Nyarutarama, ugomba kubakwamo hoteli, amacumbi agezweho n’ibindi.
Ubuyobozi buvuga ko nyiri aho hantu yahawe icyangombwa cyo kuhubaka mu 2013, akivuguruza mu 2015 ariko kugeza ubu ntabwo aruzuza ibyo yasabiye icyangombwa ku butaka bwa hegitari umunani.
Uretse gufatira iyo mitungo, Rubingisa yavuze ko hari abandi bantu bafite imitungo 158 idakoreshwa, bamenyeshejwe ko bagomba kubyaza umusaruro ibikorwa byabo cyangwa bigafatirwa.
Yavuze ko abamenyeshwa ari abagifite ibyangombwa bifite agaciro cyangwa se bagifite amahirwe yo kubyongeresha agaciro.
Imitungo yafatiriwe yashyikirijwe inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo gishinzwe ubutaka n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere.
Nyuma yo gufatirwa, imitungo ihabwa abayishaka ngo bayibyaze umusaruro buzuza ibyo aba mbere bashakaga kuyikoresha. Mu gihe habuze uyigura, Leta isubiza iyo mitungo ku isoko hagashakishwa abandi bantu bashya bayibyaza umusaruro.
Meya Rubingisa yavuze ko hari ubwo abantu bagura imitungo nk’iyo irimo ibibanza, bagamije kubicuruza aho kubibyaza umusaruro kugira ngo nyuma bazabigurishe ku mafaranga yisumbuye ariyo mpamvu itegeko ririho.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yavuze ko akenshi hari ubwo nk’abashaka kubaka amacumbi bagorwa no kubona inguzanyo mu mabanki, imishinga yabo ikadindira atari uko babishaka.
Yagize ati “Bishobora guterwa na banki itatanze inguzanyo ku bashoramari ngo bubake ibyo bibanza.”
Bapfakurera yasabye ubuyobozi bw’umujyi gukurikiza itegeko ryo gufatira imitungo imaze imyaka itatu itabyazwa umusaruro, nibura ahantu bigaragara ko hakeneye kubakwa byihutirwa ariko mu bice by’inkengero z’umujyi aho bitihutirwa, abashoramari bakihanganirwa cyangwa imbogamizi zabo zikumvwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!