Umujyi wa Kigali ukeneye inzu ibihumbi 860 zizahaza abazaba bawurimo mu 2050

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Mutarama 2020 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko ukeneye inzu 859 000 zizahaza abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu mwaka wa 2050.

Umubare w’abaturage baza muri uyu mujyi wa mbere mu Rwanda ukomeza kwiyongera, nyamara umubare w’inzu zigezweho zaba iz’ubucuruzi n’izo guturamo ukomeje kuba muke.

Guverinoma ivuga ko buri mwaka haba hakenewe inzu nshya zigera ku bihumbi 30 nyamara izubakwa ntizigere ku gihumbi.

Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, abashoramari mu bwubatsi, abashakashatsi n’izindi nzego bahuriye hamwe baganira ku cyakorwa ngo hakomeze kubakwa inzu nyinshi z’ubucuruzi, zishobora kwigonderwa n’abatuye umujyi kandi n’abashoramari bakunguka.

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) muri Kamena umwaka ushize, cyakoze ubushakashatsi ku nzu z’ubucuruzi zigezweho zubatswe mu mujyi wa Kigali, isanga 85 % byazo nizo zifite abazikodesha mu gihe 15 % nta bantu bazirimo.

Bimwe mu byagaragajwe bituma batazitabira harimo kuba zubatse kure y’aho abaturage batuye, kuba zitajyanye n’izo bifuza no kuba zihenze.

Umujyi wa Kigali wifashishije ubushakashatsi bwa IPAR, wakoze isesengura usanga kugira ngo abanya-Kigali bazaba batuye uwo mujyi mu 2050 bature neza, hakenewe inzu zigezweho kandi zihendutse 859 000.

Ni ihurizo rikomeye kuko usanga abashoramari benshi bahari bubaka inzu zigezweho zo gukodesha cyangwa kugurisha, bubakira ibyiciro by’ababona amikoro menshi.

Ubusesenguzi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko mu ngo zituye muri Kigali, 30 % binjiza amafaranga ari hagati ya 0 na 40 000 Frw, ingo 28 % zinjiza hagati y’ibihumbi 41 n’ibihumbi 100, ingo 21 % zinjiza hagati y’ibihumbi 101 kugeza ku bihumbi 250, ingo 14 % zinjiza hagati y’ibihumbi 251 kugeza ku bihumbi 500 mu gihe ingo 9 % ari zo zinjiza amafaranga asaga ibihumbi 500 ku kwezi.

Mu byiciro bibiri bya mbere uretse abasanzwe bafite ubutaka bwabo bwite, kwiyubakira inzu n’iyo yaba iciriritse biragoye, kubaho kwabo ni ugukodesha kandi nabwo inzu zihendutse cyane. Ibyiciro bibiri bya nyuma byo bifite ubushobozi bwo gukodesha no kubaka inzu zigezweho.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng Mugisha Fred, yavuze ko abashoramari bakwiriye guhindura imyumvire, bakubaka inzu bagendeye ku mikoro y’abo bubakira ndetse n’ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Twakoreye abashoramari imibare ifatika y’amikoro y’abanyarwanda. Turajya n’inama, duti niba ‘abashoramari bavugaga ko ugomba gufata igorofa ryose uri umuntu umwe, tubagire inama y’ubundi buryo bwo gukodesha bafatanyije.”

Mugisha yavuze ko ku ruhande rwa Leta n’Umujyi wa Kigali, bagiye kureba uko bashyiraho inyoroshyo kugira ngo inzu zubatswe ntizibere umutwaro abazikodesha cyangwa abazubatse.

Ati “Barashaka ko inzu zabo metero kare bayikodesha amafaranga runaka ngo babone ayo bishyura banki, ku ruhande rw’umushoramari birumvikana, ku ruhande rw’ukodesha na we birumvikana. Twe tugiye kureba ngo ni iki igishushanyo mbonera cyakora kugira ngo ba bandi bafite amikoro make kandi dushaka ko bakodesha za nyubako bazijyemo.”

Umushoramari, Denis Karera yavuze ko ikibazo kinini gituma inzu zimwe zitabona abazikodesha, bituruka ku nyigo z’abashoramari mbere yo kubaka.

Yavuze ko hari abubaka batabanje kureba ibyo abakiliya bifuza n’ubwiza bw’inzu zifuzwa, cyangwa ugasanga bakoze inyigo mbi kandi bazakoresha amafaranga ya banki.

Ati “Kuri ubu ntabwo umuntu apfa kubaka gusa nk’ibya kera, ngo nujuje igorofa kandi harimo ibiro, ibyo ntibihagije. Harimo ibiro biteye gute, bifite umucyo ungana iki, ibindi birimo bimeze bite, umutekano umeze ute? Hari inzu zubakawa ugasanga iteretse aho ariko ifunze. Ukaba wajyamo ukumva irakumize.”

Yakomeje agira ati “Twese iyo tugiye kubaka izi nzu nini twifashisha inguzanyo. Iyo uteganya gufata amafaranga y’inguzanyo ni ngombwa ngo ukorane n’abasesenguzi ba banki murebe n’igihe ibintu byagenze nabi. Ese mbuze abakiliya, ijanisha rya nyuma nakoreraho ni irihe? Hari aho bidakorwa rero, kubera ko ayafite akagira atya, abakiliya bakabura cyangwa se bagatinda.”

Umushakashatsi muri IPAR, Dr Dickson Malunda, yavuze ko hari ikibazo cy’abashoramari bamwe bakomeje kubaka inzu zigezweho ariko zitajyanye n’amikoro abaturage bafite.

Yagiriye abashoramari kwita cyane ku cyiciro cy’abafite amikoro aringaniye, kuko ari bo benshi kandi bakeneye inzu nyinshi zihendutse.

Ati “Abenshi mu bakora ubucuruzi bafite amikoro aringaniye ari nayo mpamvu abajya mu nzu zubatse mu nsisiro ari benshi ugereranyije n’inzu zubatse mu duce tw’ubucuruzi. Inyubako zikwiriye kuba zijyanye n’ubucuruzi buhari ku buryo abazishaka babasha kuzigondera. Niwubaka inyubako ihenze, abantu bazanga kuyijyamo . Ni iby’ingenzi kubaka utekereza ku muntu uri kubakira.”

Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2050 uzaba utuwe n’abantu miliyoni 3.8. Icyo gihe hazaba hakenewe imirimo miliyoni 1.76

Ubusesenguzi bugaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2024 hakenewe nibura kubaka inzu nshya 27 000.

Uretse koroshya no kugeza ibikorwa remezo aho abashoramari bagiye kubaka inzu zigezweho, Umujyi wa Kigali uvuga ko boroheje n’uburyo bw’imyubakire, aho abashoramari bashobora kubanza kubaka igice kimwe cy’inyubako bateganya, ibindi bakabyubaka mu byiciro bitewe n’amikoro bafite.

Eng Mugisha yavuze ko abatuye mu mujyi wa Kigali bakeneye inzu zigezweho ariko zihendutse kandi zibegereye
Bamwe mu bitabiriye bakurikiranye ibiganiro
Umushakashatsi muri IPAR, Dr Dickson Malunda, yavuze ko hari ikibazo cy’abashoramari bamwe bakomeje kubaka inzu zigezweho ariko zitajyanye n’amikoro abaturage bafite
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigaruka ku buryo bwo kubaka inzu zihendutse muri Kigali
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba inzobere mu bijyanye n'ubuhanga mu myubakire Dr Malonza Josephine
Umushoramari Denis Karera yagiriye bagenzi be inama zo kubanza kumenya icyo abaturage bakeneye mbere yo kubaka

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza