00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyanama wa Loni yongeye guca amarenga ya Jenoside iri kubera muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 November 2024 saa 09:47
Yasuwe :

Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yatangaje ko hari ibimenyetso byerekana ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari kuba jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibi yabitangarije mu Rwanda, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rurebana n’ibiganiro byo kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.

Nderitu yasobanuye ko nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga inkambi z’impunzi z’Abanye-Congo muri Nyakanga 2024, yumvise ubuhamya bwabo bushimangira ko bene wabo bakomeje kwicirwa muri RDC, kandi ngo yabimenyesheje Umuyobozi wa Loni n’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano kugira ngo bigire icyo bibikoraho, nk’uko RBA yabitangaje.

Ati “Namenyesheje Umunyamabanga Mukuru n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku byerekeye jenoside iri kubera muri Congo kuko ubwo mperuka hano nahuye n’impunzi z’Abanye-Congo b’Abatutsi, nkora raporo igaragaza ko Abatutsi bo muri Congo bari gukorerwa jenoside. Bavuka muri Congo kandi hari ibimenyetso bibihamya.”

Nderitu yasobanuye ko muri RDC hakomeje gukwirakwira imvugo zibiba urwango, zituma Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bicirwa mu gihugu cyabo, barimo Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ubusanzwe Nderitu yagaragazaga ko abavuga Ikinyarwanda muri RDC ari bo bibasirwa kubera izi mvugo z’urwango, gusa byaje kugaragara ko abashinze FDLR bavuye mu Rwanda bakoreye Abatutsi Jenoside mu 1994 bashakaga kugaragaza ko na bo bari muri cyiciro cy’izi nzirakarengane.

Yagize ati “Ubu nahisemo kureka kuvuga ngo ‘Abavuga Ikinyarwanda’ kuko hari abashaka kutuyobya, ngo tubifate uko bitari kuko namwe murabizi ko muri RDC hari umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda, bahungiye muri icyo gihugu batigeze bahanwa.”

Ndaritu yagaragaje ko aba bajenosideri “babayeho neza, nta kibazo bafite kuko bakiriwe n’ubuyobozi. Ibyo bituma numva ko tugomba kwitonda kugira ngo ntibatuyobye ngo twumve ibintu uko bitari, cyane ko abagize FDLR bayishinje bavuye mu Rwanda nyuma yo gukora Jenoside.”

Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yasabye abatuye Isi bose kumva ko bakwiye kwifatanya mu gukumira no kurwanya jenoside, aho ari ho hose ibimenyetso bigaragaza ko iri kuba cyangwa iri gutegurwa.

Alice Wairimu Nderitu yasabye abantu kwifatanya mu kurwanya no gukumira jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .