Dr. Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyari Kaminuza y’u Rwanda rishinzwe ubuzima, CUSP, yakatiwe iki gihano tariki ya 30 Ukwakira 2024, nyuma y’ukwezi aburana. Ibyaha yahamijwe ni ibyo gukora jenoside, kuba mu mugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nderitu, kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024, yavuze ko nubwo Dr. Rwamucyo yagizwe umwere ku byaha bimwe, akaba akomeje guhakana ibyaha byose yashinjwe, yashimye icyemezo cy’urukiko kimuhamya ibi byaha bitatu.
Yatangaje ko mu gihe Isi yibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, idashobora kwirengagiza akamaro ko gukurikirana ibyaha abantu bakora, mu rwego rwo guca ingeso yo kudahana no kugira ngo bitazasubira.
Ati “Kunamira abagizweho ingaruka bisobanuye kubashakira ubutabera ku byaha bakorewe, ndetse no kongerera imbaraga ingamba zose zafashwe mu gukumira ko byazasubira. Kuryoza abantu ibyaha bakoze biri muri izo ntego zombi kandi ntabwo bikwiye gutekerezwa by’imburagihe.”
Nderitu yibukije ko Leta u Rwanda yahaye ibihugu 33 impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abantu barenga 1000 bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kugeza ubu benshi baracyidegembya. Yagaragaje ko iyi ngeso yo kudahana idakwiye kuko isubiza inyuma ubutabera.
Yagize ati “Uru rwego rwo kudahana, rudakwiye, nyuma y’imyaka irenga 30 bakoze ibi byaha, rusubiza inyuma indangagaciro z’ubutabera no gukurikirana kandi rukwiye kugaragazwa nk’ikibazo cyo gukemura byihuse. Kandi si uguha ubutabera abagizweho ingaruka gusa, ahubwo ni no kubaka umusingi w’ahazaza hazira gusubira. Abo batewe n’imyuka y’umwijima, bagakora ibyaha bikomeye cyane, bagomba kugezwa mu nkiko hatabayemo gukererwa.”
Nderitu yasabye ibihugu bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha bifitanye isano gukorana n’urwego rwa Loni rushinzwe imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) kugira ngo bibageze mu butabera.
Ati “Uburyo bwiza bw’ubufasha bukwiye kuva mu bihugu abakekwa kuba abajenosideri batuyemo, aho bikwiye gutangira kubahanira ibyaha bikomeye bashinjwa.”
Umujyanama Wihariye w’UmunyamabanGA Mukuru wa Loni yashimangiye ko intambwe nk’iyo Urukiko rwa Rubanda rw’u Bufaransa rwateye, ubwo rwakatiraga Dr Rwamucyo ari ingenzi mu kubaka umuco wo gukurikirana ku bantu ibyaha bakoze, kandi ko igira ingaruka nziza kuri sosiyete yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!