Heart of Worship in Action Foundation isanzwe ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari mu mu muryango nyarwanda .
Nyiransabimana Claire ni umwe mu bafashijwe n’uyu muryango, wavuze ko ubufasha bahawe buzatuma imibereho yabo ihinduka.
Ati “Ubu rero kuba tubonye izi mashini, bizadufasha kwiteza imbere twebwe ubwacu n’imiryango yacu, bizatuma hari aho tuva n’aho tugera heza hashimishije”
Nyiransabimana yavuze ko bari basanzwe bafite ubumenyi mu kudoda imyenda ariko bakaba bari barabuze ubushobozi bwo kwigurira imashini.
Ati “Twari dusanzwe tuzi kudoda ariko tudafite imashini, rero ngiriwe ubuntu bwo kubona imashini biranshimishije”
Umuyobozi Mukuru wa Heart of Worship in Action Foundation, Gakunzi Willy, yavuze ko nyuma yo guhabwa ibi bikoresho bazabanza kongera kwihugura nyuma babone gutangira kudoda.
Yavuze ko uyu muryango uzakomeza gufasha abantu batandukanye.
Yagize ati “Uko dukora rero dufite igihe cy’amezi 12. Habamo ibyiciro bitatu, icya mbere ni ukubanza kubahitamo, icyiciro cya kabiri ni ukubahugura no kubakurikirana gitwara amezi 12, nyuma yayo mezi tukaba icyemezo cy’uko basoje amahugurwa”.
Usibye kuba uyu muryango wafashije abakobwa babyariye iwabo, ufite intego yo kubaka ishuri mu myaka itanu iri imbere ndetse no gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho ya muntu harimo no gushaka inzobere mu bintu bitandukakanye zizafasha guhugura abantu hagamijwe ko imibereho yabo ihinduka.
Heart of Worship in Action Foundation yashinzwe mu mwaka wa 2019.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!