Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yasobanuriye New Times ko uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10 uzagurwa, ugabanywemo ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Munyampenda yatangaje ko umuhanda wo hejuru uzaba ureshya na kilometero 1,2 uzava kuri Prince House ugere ku Cya Mitsingi mu karere ka Gasabo, na wo uzagabwamo ibice bine nk’uko bizaba bimeze ku wo munsi yawo.
Yasobanuye ko hakomeje inzira iganisha ku guha isoko rwiyemezamirimo uzavugurura uyu muhanda kandi ko ingengo y’imari uyu mushinga uzatwara izamenyekana mu gihe isoko rizaba ryamaze gutangwa.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini. Muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8 z’Amadolari yo kwifashisha mu kuwushyira mu bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!