00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Perezida Ndayishimiye yasobanuye iby’imyambaro ye itavugwaho rumwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 November 2024 saa 10:36
Yasuwe :

Umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, yasubije abajya impaka ku myambarire ye, avuga ko kwambara neza ari ibintu byamuranze kuva na kera akiri muto.

Ndayubaha agaragara yambaye imyambaro ihenze irimo ikoze mu bitenge, akanyuzamo akambara n’iyakozwe n’inganda zikomeye ku Isi nka Louis Vuitton n’izindi.

Impaka ku myambarire ye zatangiye nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye avuze ko Abanyafurika badakwiye kwambara ibyakozwe n’inganda zo hanze ya Afurika, ahubwo ko bakwiye guteza imbere iby’iwabo.

Perezida Ndayishimiye tariki ya 14 Ukuboza 2023 yabwiye urubyiruko ati “Ntimukishime ngo mwambara Gucci, Louis Vuitton. Nimuhe agaciro Afurika n’ibihakorerwa. Iterambere rya Afurika ntirizava ahandi kuko n’iryo mubona mu bazungu ryaturutse muri Afurika.”

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro Umukubito TV, Angeline yasobanuye ko kwambara neza atari ibintu yize ubwo umugabo we yatangiraga kuyobora u Burundi muri Kamena 2020, ahubwo ngo na kera yambaraga neza.

Yagize ati “Njyewe mpora numva abantu bavuga ngo ‘Abamwambika, abagira bate!’ None Gaël urebye turiya dufoto twa kera, ubona narambaraga nabi? Uzarebe neza, n’aka-bazin narakambaraga kandi burya hari mu ishyamba. Kandi nakaguriye hariya mu isoko rya Bujumbura.”

Angelina yakomeje asobanura, ati “Si ibintu biza ukuze ngo ni uko uri umugore w’Umukuru w’Igihugu, bijyanye n’ibihe uba urimo, ugerageza kwisuganya, ntihagire umuntu ugucishamo ijisho, ukifata nabi ngo ‘Ndakennye, ndi mu buzima bugoye’, ibintu byose ni mu mutwe.”

Kurikira ikiganiro cyatanzwe n’umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha

Angeline Ndayishimiye akunze kwambara imyenda idoze mu bitenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .