Iyi ntambara yabaye kuva mu 1993 kugeza mu 2005 yari ihanganishije ingabo za Leta y’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDD yarimo Gen Maj Ndayishimiye, ndetse na FNL-PARIPEHUTU.
Mu kiganiro kuri Umukubito TV, Angeline yabajijwe niba na we yararwanye uru rugamba cyangwa se niba yarasuraga Perezida Ndayishimiye mu ishyamba, asubiza ko yifatanyije n’umugabo we.
Angeline yagize ati “Ndagira ngo nkubwire ko twari dufatanyije urugamba. Natangiye kwinjira hariya hantu, mu bidukikije ni ko navuga, tariki 26 Kamena 1999. Rero niba mubona dukundana, tugaseka, si iby’ubu, ni urukundo rwo mu bihe bigoye, rwo mu bihe byoroshye, kugeza dutandukanyijwe n’urupfu. Murabibona ko turiya dufoto, ibinezaneza biba ari byose.”
Umugore wa Perezida Ndayishimiye yakomeje asobanura ko akenshi yajyaga mu ishyamba mu gihe yabaga ajyaniye abarwanyi ba FDD amasasu n’imyambaro y’urugamba.
Yagize ati “Ariko akenshi najyaga hariya ngiye gushyigikira urugamba kubera ko twatwaraga amasasu, imyambaro y’urugamba, urumva ko ntabaga ngiye gukina.”
Angeline yageze aho yumva kujyanira abarwanyi ba FDD amasasu n’imyambaro bidahagije, yifuza kujya mu myitozo ya gisirikare. Yavuye mu gisirikare ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!