Abatanze ubu busabe ni 267. Barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu bihugu birimo: u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, RDC, u Buhinde, Canada, u Bubiligi, u Budage, Sénégal, u Bushinwa, Maroc, u Buholandi, Ethiopia, u Bwongereza, Venezuela, Pakistan n’u Busuwisi.
Mu ibaruwa ifunguye bandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, bamwibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye uyu muryango urebera, nyamara mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa hagaragaraga ibimenyetso bigaragaza uko yategurwaga.
Basobanuriye Guterres ko Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje guhezwa mu burasirazuba bwa RDC nyamara ari abenegihugu, kandi ko umugambi wo kubatsemba ushimangirwa na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC.
Abanditsi na bagenzi babo bagaragaje ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikwiye guhagarara kugira ngo ubuzima bw’ikiremwamuntu budahungabana, inzira y’ibiganiro bya politiki igategurwa.
Bagaragaje kandi ko inzira nziza yo gushaka igisubizo ari ukwirinda ibyakurura amacakubiri no gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, hagamije icyiswe “gukura amabuye y’agaciro muri RDC.”
Bati “Iki gisobanuro kiyobya, kigenderwaho cyane n’itangazamakuru, cyirengagiza ubugizi bwa nabi bukorerwa ku manywa y’ihangu Abanye-Congo b’Abatutsi bicwa, bakurwamo ingingo z’umubiri, rimwe na rimwe bakaribwa n’ababica. Iki gisobanuro cyenyegeza guheza, umwuka mbi n’imvugo zibiba urwango.”
Guterres yasabwe kwibanda ku gushaka igisubizo kirambye, gikemura impamvu muzi z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, bati “Tubona ubu ari bwo buryo bwiza bwatuma akarere k’Ibiyaga Bigari kabona ituze, umutekano n’imibereho myiza ya miliyoni z’abagabo n’abagore badashaka ikindi, keretse kubaho mu mahoro.”
Bamenyesheje Guterres ko ingabo za RDC zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’indi mitwe irenga 200 yibumbiye mu ihuriro Wazalendo; yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bati “Muri Kivu y’Amajyaruguru, umutwe w’abajenosideri wa FDLR wakoreye Abanye-Congo b’Abatutsi ubwoko bwose bw’ubugizi bwa nabi, ntiwabiryozwa rwose. Ahubwo, bigizwemo uruhare na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, FDLR ibyaza umusaruro amabuye y’agaciro na Timber muri RDC, igakusanya imisoro mu bice igenzura, igatera Abatutsi guhungira mu bihugu by’abaturanyi.”
Aba banditsi, abashakashatsi na bagenzi babo bahuriye muri iyi baruwa, bagaragaje ko ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bukomoka ku icibwa ry’imipaka ryakozwe n’abakoloni, ubwo abavuga Ikinyarwanda batandukanyijwe n’u Rwanda, bisanga ku butaka bwa RDC.
Basobanuye ko kuvuka kwa M23 atari yo ntandaro y’ubu bugizi bwa nabi, ahubwo ko ari ingaruka zayo, zatumye abarwanyi bayo bahaguruka kugira ngo barwanirire Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo.
Guterres yibukijwe ko ingabo za Loni (MONUSCO) zikorana n’iza RDC, FDLR na Wazalendo kandi ko ubu bufatanye bwenyegeje intambara n’urwango Abanye-Congo b’Abatutsi bafitiwe, busunikira kure cyane amahoro Loni ivuga ko iharanira.
Kugira ngo amahoro arambye aboneke mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’Ibiyaga Bigari, basabye Loni kuva muri iri huriro ry’ingabo, igahagarika n’ubufasha iriha bitewe n’uko rimo umutwe w’abajenosideri na Wazalendo ifite intego yo kurimbura Abatutsi.
Bati “Bwana Munyamabanga Mukuru, bitandukanye n’uwakubanjirije mu 1994, tukwitezeho gufata ingamba zishoboka kugira ngo ukureho ibibangamiye abasivili babuze kirengera bari kwibasirwa bazira gusa ko ari Abatutsi.”
Bamwibukije ko Loni yasabye imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko itabatabaye, bagaragaza ko n’ubu hari ubwoba bw’uko uyu muryango wazasaba imbabazi n’Abanye-Congo b’Abatutsi mu gihe Jenoside iri gutegurwa yashyirwa mu bikorwa.
Bagaragaje kandi ko mu gihe Guterres yahagurukira iki kibazo, ataba afashije akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari gusa, ahubwo ko yaba anasigasiye icyizere Loni ikwiye kugirirwa n’inshingano ifite yo kurengera ikiremwamuntu kiri mu byago.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!