00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugambi wa Tshisekedi wo guhungabanya u Rwanda yifashishije abajenosideri watahuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2024 saa 11:44
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, akomeje gukora ibishoboka byose mu kongerera imbaraga umubano we n’abajenosideri b’Abanyarwanda kugira ngo bifatanye gushoza intambara ku Rwanda.

Mu mwaka ushize, Tshisekedi yeruye ko azafasha mu buryo bwose bushoboka uwo ari we wese ushaka gukuraho Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Inshuro nyinshi, Tshisekedi yahuye na benshi barwanya Leta y’u Rwanda barimo abayobozi ba FDLR, abasezeranya kubafasha. Ubu ari gusohoza isezerano yabahaye.

Inyandiko y’ibanga yo ku wa 26 Nyakanga yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, ni ikimenyetso cy’uko Tshisekedi amaze igihe mu biganiro na guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu.

Aba Banyarwanda ni abakurikiranwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamywaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abagizwe abere.

Aba Banyarwanda ni Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Ni abantu bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana yateguye jenoside.

Abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa bahamije ko Tshisekedi yohereje mu ibanga intumwa yihariye, Ali Illiassou Dicko, muri Niger, kugira ngo imusabire ko aba Banyarwanda bakoherezwa muri RDC.

Umwe muri bo yagize ati “Kuva muri Nyakanga, ibiganiro hagati y’intumwa ya Tshisekedi ikaba n’umujyanama we wihariye, na Leta ya Niger birakomeje kugira ngo aba bantu bazoherezwe.”

Urwego rwa Loni rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko tariki ya 15 Nyakanga Minisitiri w’Intebe wa Niger yahuye na Dicko na Kadidiatou Hamadou, umwavoka wunganira aba Banyarwanda. Tariki ya 14 Kanama, aba bantu baganiriye n’intumwa ya Tshisekedi.

Nubwo urukiko rwa Loni rwagize bamwe muri bo abere, abandi rukabarekura imburagihe, bamwe muri aba bantu bakomeje kwijandika mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda, bigaragara ko batigeze bahinduka kandi bisa n’aho batagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya jenoside bakoze.

Umugambi wa Tshisekedi ni ukwinjiza aba bajenosideri muri FDLR, umutwe w’iterabwoba uhabwa intwaro n’ubundi bufasha, ubu ukaba ukorana n’ingabo ze, FARDC, bizeye ko bazakuraho Leta y’u Rwanda kandi ni cyo cyifuzo abajenosideri bamaranye igihe.

Ingengabitekerezo ya jenoside abajenosideri bakomeje gukwirakwiza n’imvugo z’urwango ku Rwanda bihura na gahunda ya Tshisekedi, ushaka kubacumbikira no gukorana na bo kugira ngo bahungabanye u Rwanda.

Gusanga FDLR muri RDC ni inzozi Tshisekedi ashaka gufasha aba bantu gukabya. Nka Sagahutu wahoze ari Captain muri Ex-FAR, ubwo yarekurwaga mu 2014 atararangiza igihano, yagerageje kwinjira muri FDLR mu 2017 anyuze ku mupaka w’u Burundi.

Muri Werurwe 2024, Sagahutu wari wahamagawe na Tshisekedi, yagerageje kwinjira muri RDC akoresheje andi mazina yari yanditse ko pasiporo yakuye muri Burkina Faso. Yagombaga kubanza kunyura muri Mali, agakomereza muri Tanzania, ubundi akinjira muri RDC, akayobora uyu mutwe w’abajenosideri, gusa urugendo rwe rwarasubitswe ubwo aya makuru yajyaga ku karubanda.

Sagahutu yagaragaye, anumvikana mu binyamakuru ahamagarira abantu gukuraho Leta y’u Rwanda, asobanura neza ko afite umugambi wo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya u Rwanda.

Umugambi wa Tshisekedi wo gumomeza guhuza abajenosideri batorotse ubutabera kugira ngo bongerere imbaraga umutwe wa FDLR werekana intego y’igihe kirekire afite yo gushoza intambara ku Rwanda.

Mu gihe Tshisekedi aha icumbi abajenosideri kugira ngo bahungabanye u Rwanda, ntabwo aba ahungabanya umutekano w’akarere gusa, ahubwo anahungabanya igihugu cye, aho ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwizwa, yibasira cyane Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Uhereye hejuru ibumoso, Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Muvunyi Tharcisse (yarapfuye), Nzuwonemeye, Nteziryayo Alphonse (hasi ibumoso), Nsengiyumva Anatole (yarapfuye), Sagahutu na Ntagerura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (215137) Re-process this page