00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugaba Mukuru w’ingabo za Centrafrique yageze mu Rwanda, ashima ibyo RDF yagezeho i Bangui

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 06:47
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique, Général Major Zépherin Mamadou n’itsinda ry’abasirikare bamuherekeje bari mu Rwanda guhera kuri uyu wa 10 Kamena 2024.

Aba basirikare bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ku cyicaro gikuru ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, baganira ku bufatanye bw’impande zombi.

Gen Maj Mamadou yatangaje ko impamvu y’uruzinduko rwe n’abasirikare bamuherekeje ari ukuganira n’ubuyobozi bwa RDF ku bufatanye busanzwe mu bijyanye n’imyitozo n’ibindi bikorwa bya gisirikare bikomeje.

Uyu musirikare yasobanuye ko igisirikare cya Centrafrique gifatira urugero kuri RDF, bitewe n’ibyo imaze kugeraho mu gihugu cyabo, yaba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) n’ibishingiye ku masezerano y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Murabizi ko umubano w’ingabo zacu wateye imbere. Bishingiye ku masezerano y’abakuru b’ibihugu byacu bemeranyije kongerera imbaraga ubufafatanye bw’ingabo zacu. Dufatira urugero ku ngabo z’u Rwanda zimaze kugera kuri byinshi muri Repubulika ya Centrafrique, bishingiye ku butumwa bw’amahoro bwa Loni no ku bufatanye bw’ibihugu byombi.”

Biteganyijwe ko Gen Maj Mamadou n’abasirikare bamuherekeje bazamara icyumweru mu Rwanda. Bazasura ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, Zigama CSS n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.

Abasirikare ba Centrafrique n'ab'u Rwanda bagiranye ikiganiro ku bufatanye busanzwe
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabakiriye
Nyuma yo kuganira, bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .