Umuhango wo kumushyikiriza ububasha wabereye mu kigo cya gisirikare cyitiriwe Lt Col Kokolo giherereye i Kinshasa, uyoborwa na Perezida Félix Tshisekedi nk’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC.
Perezida Tshisekedi yasabye Lt Gen Mwilambwe guhora ari maso, kandi ko agomba kwitangira igihugu, byaba ngombwa agatanga ubuzima bwe nk’igitambo kiruta ibindi byose.
Lt Gen Mwilambwe yazamuwe mu ntera tariki ya 16 Ukuboza 2024. Kuva mu 2022 yari Umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ushinzwe ibikorwa n’iperereza bya gisirikare.
Ku mwanya w’Umugaba Mukuru wa FARDC, yasimbuye Gen Christian Tshiwewe Songesa wagizwe umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare.
Gen Tshiwewe yabwiye Lt Gen Mwilambwe ko yizeye ubushobozi bwe mu gukemura ibibangamiye umutekano wa RDC, ariko ko kugira ngo abigereho, asabwa gukorana n’abaturage.
Mu ijambo rya nyuma nk’Umugaba Mukuru, Gen Tshiwewe yasabye abasirikare b’igihugu ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro zirimo kwirinda kugambanira igihugu.
Izi mpinduka zibaye mu gihe kuva mu Ugushyingo 2021, FARDC ihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ukomeje gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!