Ni nyuma y’aho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo cy’umuceri wa Bugarama uri kwangirikira ku mbuga.
Yagaragaje ko harimo uburangare kuko ari ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ariko ntigikemuke kandi bamwe mu bayobozi bakizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiga yabwiye IGIHE ko habaye inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yiga kuri iki kibazo cy’umuceri wari warabuze abaguzi mu gihugu hose.
Ati “Ejo Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyaraje dukorana inama ubu tugiye murenge wa Muganza umuceri ugiye guhita upakirwa abahinzi bahite bishyurwa amafaranga yabo”.
Mu gihembwe cy’ihinga gishize, mu Bugarama bejeje toni 7000 ariko bagurisha toni 2150.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!