Umubyeyi w’umuhanzi Aimé Uwimana yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Mata 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Aimé Uwimana ufatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi baririmba indirimbo zicurangwa mu nsengero, yapfushije nyina.

IGIHE yamenye ko umubyeyi wa Aimé Uwimana yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe, bwa cancer ya yamufashe umwaka ushize. Yayirwaye nyuma y’indi yari yararwaye mbere.

Aimé Uwimana yavukiye mu Burundi, igihugu yaje kuvamo yinjira mu Rwanda mu 1994. Muri icyo gihe, icyibanze kuri we yumvaga ari ukwiga akazakomeza umuziki nyuma.

Umuramyi Uwimana avuga ko yatekerezaga amashuri kubera ubuzima ariko kuririmba no kuramya byari bimurimo imbere gusa atazi neza agaciro kabyo.

Uwimana Aimé, yigeze kuvuga ko yagerageje kujya mu ishuri ariko ntibyamuhira nkuko yabyifuzaga ndetse bimuviramo kumera nk’uwahungabanye. Amaze kubona ko kwiga byanze, yiyeguriye muzika kugeza ubu ndetse ni urugendo rwamuhiriye dore ko na yo yari impano ye.

Guhungabana kwa Uwimana byatumye umubyeyi we witabye Imana yibaza byinshi ariko akomeza kumuba hafi ndetse ibyo byatumye ashimangira ko ari intwari ikomeye mu buzima bwe.

Uwimana Aimé, izina rye ryazamuwe n’indirimbo nyinshi zirimo ‘‘Muririmbire Uwiteka’’, ‘‘Une Lettre d’Amour’’, ‘‘Ngwino mukiza twibanire’’, ‘‘Iminsi yose’’, ‘‘Urwibutso’’, ‘‘Inkovu z’urukundo’’ n’izindi.

Uwimana afite umugore n’abana batatu. Yatangiye gukora umuziki mu 1994 amaze kwakira Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza we.

Umubyeyi wa Aime Uwimana yitabye Imana
Uwimana ni umuhanzi w'indirimbo zaririmbiwe Imana ubimazemo igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .