Uko Uwimana yazahajwe n’igituntu afite uruhinja rutaramara icyumweru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ku babyeyi bo babyumva cyane, uramutse wibarutse umwana yaba ataramara n’icyumweru ukarwara indwara iyo ariyo yose niyo yaba ari ibicurane , ntabwo yakugwa amahoro kuko umubiri uba ukisuganya wishakamo imbaraga watakaje ukiri ku gise.

Ibi byabaye kuri Uwimana Aisha wo mu karere ka Kayonza umurenge wa Murundi mu Kagali ka Ryamanyoni mu Ntara y’Iburasirabuza, wibarutse umwana agahita arwara igituntu ataramara n’ukwezi.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko atigeze arwara na gato atwite ahubwo ibintu byatangiye gukomera akimara kwibaruka.

Ati “Uburwayi bwanjye bujya gutangira naratwise ariko ntwite ntabwo nigeze ndwara na gake. Igihe cyarageze muri Nyakanga tariki 27 umwaka ushize ndibaruka, aho nakagiye ku kiriri nk’abandi ahubwo ntangira kurwara.”

Uwimana avuga ko yabanje gufatwa n’umutwe bisanzwe ariko nyuma bikagenda bikomera, ati “ Mu gufatwa kwanjye nabanje kujya mfatwa n’umutwe. Umugabo n’abaturanyi bakajya bampumuriza ariko ukomeza kunkomerera.”

Yakomeje ati “Nageze kwa muganga bamburamo Malariya bansangamo inzoka. Nkaho nagakize ahubwo nakomeje kuremba. Bikomeza kwanga .”

Umugabo w’uyu mugore, Ndayambaje Théoneste avuga ko umwana wabo yamaze icyumweru atari yakungura[atarata urureri], nyina agahita arwara.

Yararwaye amujyana ku kigo nderabuzima, bagezeyo bamwohereza ku bitaro bya Gahini amugejejeyo baramuvura aroroherwa.

Haciyemo ukwezi arongera arafatwa, amusubiza i Gahini. Gusa avuga amafaranga yamuvuje yari menshi ku buryo byatumye atangira kugenda aguza.

Uyu mubyeyi yakomeje kurwara, yarasigiye uruhinja umugabo arongera asubizwa i Gahini bwa gatatu, baza kumusangamo igituntu amarayo ukwezi yarahawe akato ngo atazagira abandi yanduza amaze gufata agatege arataha.

Ubu ntabasha guheka umwana no kumuterura ndetse na we ubwe kuva aho yari yicaye biba ari ikibazo. Uyu mubyeyi abasha gusindagiramo gake ariko aracyanywa imiti yagenewe na muganga.

Umwana wari wavutse yatunzwe n’amata kandi ababyeyi be batarabona ubushobozi bwo kuyagura. Babonye umugiraneza aramutwara akajya amuha amata y’inka.

Ndayambaje Théoneste avuga ko imibereho ye n’umugore igoye, ati “Imibereho yacu ni ukurya mvuye guca inshuro. Umugore ntabasha kuba yaca aha nanjye ngo nce aha twese tuze guhura buri wese afite icyo atahukanye.

Bavuze ko ubuzima bwabo butifashe neza ku buryo bagikeneye abagiraneza .


Ushaka gufasha uyu muryango, wakwifashisha nimero ya Ndayambaje ikurikira: 0789838121

Uwimana ari gutora agatege nyuma y igihe azahajwe n'ubu burwayi
Inzu babamo ni uku iteye
Ndayambaje n'umugore bazahajwe n'ubukene bwabafatanyije n'uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .