Kubaza si umwuga wisubikirwa na buri umwe wese kuko n’abagabo cyangwa abasore bawukoramo si benshi cyane, iyo bigeze ku gitsina gore ho biba akarusho kuko urebye abawukoramo ari mbarwa.
Kuri Nyinawabahizi we avuga ko ari umwe mu mwuga ushobora gukora kandi ukizera kugera ku iterambere kuko ngo abantu bahora bakenera kurimbisha inzu babamo. Ikindi ngo n’abubaka inzu bahora ari benshi ku buryo gukora intebe, ibitanda n’utubati ari ibintu bihoraho ku buzima bwa muntu.
Yahoze acuruza inkweto za caguwa, ubwo u Rwanda rwayicaga ku butaka bwarwo yararanganyije amaso ku kindi kintu yakora asanga nta kindi uretse kwinjira mu mwuga w’ububaji bitewe nuko yabonaga uburyo abantu bahora bakenera ibintu bikoze mu mbaho.
Ati “ Ubu inyungu ndayibona cyane. Mbibonera ku kuntu ngenda niteza imbere. Iyo ufite amafaranga burya nta kintu wabura, ushobora kurya, ukivuza n’abana bakiga. Uyu mwaka ugiye kuba uwa gatanu ndi mu mwuga wo kubaza, ikintu nawukuyemo muri iyo myaka itanu nubatsemo inzu yantwaye miliyoni 17 Frw.”
Nyinawabahizi yakomeje avuga ko agereranyije ubuzima yari abayeho mbere agicuruza inkweto za caguwa n’ubu, ngo asanga aribwo abayeho neza abona amafaranga menshi kandi akanabasha gukurikirana abana be neza.
Ati “ Ngira abantu dufatanya njye nshakisha utubati tugezweho cyangwa intebe nkicarana n’abandi bamfasha tukareba uburyo kakorwamo ubundi tukagakora. Hari ubwo tugakora kagapfa tukagasubiramo mpaka tubonye ako twifuza ubundi tukagashyira ku isoko.”
Kwibumbira mu dukiriro bituma bigishanya bakanavumbura
Muri buri Karere uhasanga ahantu hahurijwe hamwe abantu bakora imyuga irimo kubaza gusudira n’indi myuga, hakunzwe kwitwa mu dukiriro. Aha ni hamwe usanga abantu benshi baba bakora iyo myuga aho baba barahahurijwe kugira ngo birusheho kuborohera kubona amasoko.
Nyinawabahizi yavuze ko uretse kuhabonera amasoko ngo banahigira byinshi bakanahavumburira byinshi.
Ati “Hano hari abaza batabizi ariko yabona ibyo ukora akabyigiraho akabimenya, ni ishuri ritishyura kuko iyo ubonye mugenzi wawe ahora akora utubati twiza umwigiraho nawe ukaba wanakora ibyiza kurushaho.”
Nyinawabahizi yakebuye abagore usanga usanga batinya gukora ngo badahomba n’abatinya gutangira ngo bafite igishoro gike, avuga ko batinyuka bakava mu gutinya.
Ati “ Njye nabwira abatinya gukora ko ari ukutareba kure kuko nanjye nabikoze umufasha wanjye amaze gupfa. Hari ubwo umuntu yibwira ko kugira amafaranga menshi aribyo byatuma akora ariko ubushake nibwo bukora nubwo waba ufite make wakora kandi ugatera imbere.”
Ubutumwa ku basore n’inkumi batinya kwinjira mu bubaji
Yavuze ku bakobwa n’abasore batinya kwinjira mu mwuga w’ububaji bagashaka akazi ko mu biro gusa, avuga ko bidakwiye ngo kuko umwuga w’ububaji wunguka cyane.
Ati “ Umwuga w’ububaji ni umwuga mwiza cyane, ibi bintu dukora ntabwo bibora cyangwa ngo birangire, igihe icyo aricyo cyose birakenerwa. Abakora ubukwe bahoraho, abubaka inzu nshya nabo bahoraho usanga bakeneye intebe, ibitanda n’utubati rero ni ikintu cyiza kandi giteza umuntu imbere vuba.”
Yavuze ko nko mu mwaka wakoze neza wishyuye ibikoresho n’abakozi ushobora kugira inyungu ya miliyoni enye cyangwa ukaba wazirenza cyane bitewe n’akazi kenshi wabonye.
Yavuze uko byagenda kose ukwezi kudashobora gushira utungutse kuko abantu bashobora kutagura intebe bakagura ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!