00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yaguye mu mutego wo gutanga amakuru atizewe y’abapfiriye i Goma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 March 2025 saa 07:25
Yasuwe :

Kuva abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafata Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, havugwa amakuru ahabanye ku bapfiriye mu mirwano yabereye muri uyu mujyi.

Zimwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye nk’ishami ryawo rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) zivuga ko i Goma hapfuye “abakabakaba 3000”.

Umuyobozi wungirije wa OCHA muri RDC, Bounena Sidi Mohamed, aherutse gutangariza radiyo mpuzamahanga RFI y’Abafaransa ko hapfuye abantu 2900 barimo “abagera ku 2000 bashyinguwe n’abaturage” n’abandi bari bakiri mu buruhukiro bw’ibitaro.

“Abakabakaba 3000” ni na wo mubare watangajwe mu nama y’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabereye i Genève mu Busuwisi tariki ya 7 Gashyantare 2025, ukomeza kwizerwa utyo.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko abayobozi bo mu miryango y’ubutabazi batifuje ko amazina yabo atangazwa bakibwiye ko batazi uko byagenze kugira ngo OCHA yemeze ko i Goma hapfiriye abantu 2900 kuko ari umubare ushobora kuba uhabanye n’ukuri.

Umwe muri aba bayobozi yagize ati “Imibare dufite ntabwo ihura n’ibyo bavuga”, undi agira ati “Twebwe ntabwo dutangaza imibare.”

OCHA yasobanuriye iki kinyamakuru ko amakuru cyayakuye mu muryango Croix Rouge kuko ari wo wabaruye imirambo, uw’abaganga batagira umupaka (MSF) ndetse na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu ishami ryayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umukozi wa OCHA ushinzwe gutanga amakuru muri RDC, Jean Jonas Tossa, yatangaje ko iri shami rya Loni ryemeranyije n’iyi miryango na Minisiteri y’Ubuzima kuri aya makuru, gusa iyi miryango yo yabihakanye nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibisobanura.

Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge ivuga ko abantu 953 bapfiriye i Goma bashyinguwe mu mva rusange, ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ryo rikemeza ko abagaragaye mu bitaro bapfiriye muri iyi mirwano ari 941. Impande nyinshi zihuriza ku kuba hari imirambo itarabarurwa.

Tossa yageze ubwo avuga ko “abantu 2000 bashyinguwe n’abaturage” ari umubare OCHA yahawe n’ishami rya Minisiteri y’Ubuzima muri Kivu y’Amajyaruguru, ati “Minisiteri y’Ubuzima yaduhaye uyu mubare. Ntabwo twanyuranya na wo.”

Mu gihe Tossa yari akomeje guhatwa ibibazo, yahinduye imvugo, asobanura ko umubare w’abantu “2000 bashyinguwe n’abaturage” ari uw’agateganyo, kandi ko watangajwe mu bihe bikomeye, asaba ko “washyirwa kuri OCHA” gusa.

Icyizere kuri uyu mubare cyarindimutse kuko Minisiteri y’Ubuzima ari urwego rwa Leta ihanganye na M23, rushobora gukabiriza imibare cyangwa rukayihimba nk’uko byagaragajwe n’abatabazi n’abadipolomate.

Jeune Afrique yagerageje kwegera Minisitiri w’Ubuzima wa RDC, Dr Roger Kamba, kugira ngo asobanure uko urwego abereye umuyobozi rwabonye iyi mibare, ntiyasubiza.

Havuzwe imibare ihabanye y'abapfiriye mu mujyi wa Goma nyuma y'aho M23 iwufashe
OCHA yagaragaje ko yatangaje umubare idahagazeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .