00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ifarasi yafashije Mutlow gusezera ihungabana ry’ibyo yaboneye mu Rwanda muri Jenoside

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 01:18
Yasuwe :

Shane Mutlow, ni umusirikare w’umunya-Canada uri mu boherejwe muri gahunda yo kugarura amahoro mu Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yamazemo amezi atandatu gusa ariko bwasize igikomere gikomeye mu buzima bwe akigendana n’uyu munsi. Uyu mugabo yahahuriye n’ihungabana rikomeye yatewe n’ibyo yabonesheje amaso, gusa yishimira ko agenda agarura ubuzima abifashijwemo no kwita ku mafarasi no kuyiyegurira nk’inshuti.

Abinyujije mu gitabo yanditse “One Foot Over the Edge” Mutlow yavuze ko nk’umusirikare, ubutumwa bwa mbere yoherejwemo mu mahanga bwari ubwo kuza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yari afite imyaka 24.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Ottawa Citizen ko akihagera, amashusho yahabonye ni ay’imibiri y’abana bishwe batemaguwe, iy’abantu bakuru bishwe urw’agashinyaguro, abakorewe ihohoterwa n’ibindi atashoboraga kugira icyo akoraho muri ako kanya, byamuteye ihungabana.

Ubwo bageraga i Kigali muri Nyakanga 1994, Mutlow avuga ko basanze hari imibiri myinshi y’abishwe itarabasha gushyingurwa mu cyubahiro, ibi bikaba byaragaragaraga henshi mu gihugu nk’uko uyu musirikare abigarukaho kuko yabashije kuzenguruka henshi bitewe n’uko yari umushoferi ushinzwe gutwara abamukuriye mu gisirikare.

Ku munsi we wa mbere, avuga ko yasuye agace k’icyaro, akahasanga umwana muto w’umukobwa wiciwe mu rusengero aciwemo ibice bibiri.

Avuga inkuru y’uburyo ahantu bageze bagafatwa n’abasirikare ba leta yakoze Jenoside, bari batarava mu gihugu mu duce tumwe na tumwe ngo bakabumvisha ko igihugu kikiri icyabo.

Mu Ukuboza uwo mwaka Mutlow yasoje ubutumwa bwe mu Rwanda, we na bagenzi be bahakura ihungabana rikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 52 utakiri mu gisirikare, avuga ko agisubira iwabo muri Pembroke yageze iwe mu rugo ajya mu buriri atangira kurira cyane. Umuryango we wagize impungenge, bajya kumushakira umuganga w’indwara zo mu mutwe muri Ottawa nubwo nta cyo byamumariye.

Mutlow agira ati “Ifarasi ni zo zakijije ubuzima bwanjye, nta bundi buvuzi bwakoraga kuri njye.”

Uyu musirikare nyuma y’imyaka ine yasabwe kujya mu bundi butumwa mu gihugu cya Bolivia ariko yibutse ibyo yaboneye mu Rwanda, asezera igisirikare.

Yaje kumenya ko yakuye ihungabana rikomeye mu Rwanda ubwo yabonaga Gen. Romeo Dallaire wari ubayoboye ubwo bari mu Rwanda ari gutanga ubuhamya bw’ihungabana yahagiriye.

Abifashijwemo na Marie Josée Hull wari usanzwe ukora mu bijyanye no kuvura indwara zishingiye ku mitekerereze, Mutlow yatangiye gukunda gutwara ifarasi ndetse ngo ku munsi we wa mbere, umutima we wahise uva ku gutera inshuro 98 ku munota ugera ku nshuro 52.

Uyu mugabo avuga ko yabaye inshuti ikomeye y’ifarasi kuko yifitemo ubushobozi bwo kumenya ko wanyuze mu bikomeye, ikagufasha kubisohokamo.

Ubu buvuzi budasanzwe yabonye avuga ko abukesha kugenda ku ifarasi, kwimenyereza kumarana na yo umwanya, mugatemberana utarinze kujya ku mugongo wayo maze bikakwibagiza ibikomeye byose wanyuzemo.

Mutlow yemeza ko zagize uruhare rukomeye mu gusubiza ku murongo ubuzima bwe bwo mu mutwe kuko ngo zitangaje mu kureha no kumva vuba amarangamutima y’umuntu uri kumwe na zo.

Mutlow yakize ihungabana yavanye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside abikesha kuba inshuti y'ifarasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .