00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko CHOGM2022 yabaye amahirwe kuri Bourbon Coffee (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2022 saa 04:59
Yasuwe :

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM ikomeje kubera mu Rwanda aho yazanye amahirwe atandukanye ku Banyarwanda by’umwihariko abayihawemo akazi.

CHOGM2022, uretse kuba ari ishema ku gihugu cyakiriye abashyitsi baturutse mu bihugu 54, ni n’amahirwe ku bikorera babonye bungutse abakiliya bashya.

Iyi nama izamara icyumweru ibera i Kigali, ikomeje kuba amahirwe akomeye ku bayihawemo akazi ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko ibigo byahawe akazi mu gutanga serivisi zitandukanye zikenerwa n’abayitabiriye.

Ikigo Bourbon Coffee kimenyerewe mu gucuruza ikawa kikanagira uruganda rutunganya rukanacuruza imigati n’ibindi bikomoka ku ifarini bifite umwihariko w’uburyohe, ni kimwe mu bivuga amahirwe yazanywe n’iyi nama ya CHOGM2022.

Iki kigo ni cyo cyahawe akazi ko kugemura ibinyobwa n’ibiribwa bya mu gitondo [breakfast] ahari kubera inama z’amahuriro ari kuba ku ruhande rwa CHOGM2022.

Umuyobozi w’Ishami rya Bourbon Coffee rya Rusororo ku Intare Arena, Mwenedata Thierry, yabwiye IGIHE ko ari iby’agaciro kubona barahawe amahirwe yo gutanga serivisi mu nama nini nk’iyi kandi yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ni amahirwe ndetse tugiye kwigiramo byinshi, uyu ni umunsi wa kabiri turi muri ibi bikorwa. Twahaboneye abantu benshi, ndetse bamwe batangiye kutugaragariza ko bishimiye serivisi tubaha. Ni ibintu turimo kwigiramo kuko hari n’abakomeje kutubwira ko bakora nk’ibyo dukora iwabo kandi hari byinshi bakomeje kutwungura nk’ubumenyi mu byo dukora.”

Yakomeje agira ati “Bamwe batubwiye ko bigiye byinshi kuri serivisi dutanga ndetse bazagaruka mu Rwanda. Ni ibintu by’agaciro rero kuri twe kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama ariko bikaba ari n’akarusho kuri twe twayihawemo akazi.”

Mwenedata avuga ko iyi nama yasanze bariteguye neza kuyibyaza umusaruro.

Ati “Twariteguye neza, duhugura abakozi bacu ku buryo uyu uzaba umwanya mwiza wo kugaragaza ko dutanga serivisi nziza ariko ku ruhande rw’ubuyobozi natwe twiteguye kunguka abakiliya benshi bashya baturuka mu bindi bihugu ku buryo bishobora no kudufasha kwagurirayo amasoko yacu.”

Bourbon Coffee yatangiye gukora mu 2007 ifite intego yo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Kuri ubu imaze kwaguka kuko yageze mu bihugu byinshi bya Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kigo giheruka gufungura uruganda rwa Bourbon Bakery ruteganya guhaza isoko ry’u Rwanda rugafata n’iryo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Ihuriro ry'urubyiruko rwa Commonwealth ryitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Bourbon Coffee ifite amashami atandukanye hirya no hino
Abitabiriye ihuriro ry'urubyiruko banyuzwe n'ikawa itangwa na Bourbon Coffee
Abitabiriye CHOGM bari guhabwa ikawa yo kunywa na Bourbon Coffee
Abakozi ba Bourbon Coffee barahuguwe ku bijyanye n'imitangire ya serivisi
Ikawa y'u Rwanda icuruzwa na Bourbon Coffee niyo iri guhabwa abitabiriye CHOGM2022
Depite Ernest Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yarimo asangira ikawa n'abitabiriye iyi nama

Amafoto:Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .