Uko byari byifashe ku nshuro ya mbere hatangizwa ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2020 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100. Ni imwe muri Jenoside zakoranywe ubugome bukabije mu mateka y’Isi.

Ibikorwa bya mbere byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye mu 1995 ariko icyo gihe igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye ku buryo ibikorwa byose byo kwibuka byateguwe icyo gihe byakozwe mu buryo bworoheje.

Guverinoma y’Ubumwe yari imaze amezi umunani igiyeho yari ikirwana n’ibibazo bitandukanye birimo iby’umutekano, gucyura impunzi, kwita ku barokotse Jenoside, gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside n’ibindi.

Nubwo ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kwibuka byatangiye tariki 7 Mata 1995, ibikorwa bibibanziriza byatangiye mbere yaho mu Ukwakira 1994.

Tariki 13 Ugushyingo 1994, hashize amezi ane gusa Jenoside ihagaritswe, ku Muyumbu muri Komine Bicumbi habereye umuhango wa mbere wo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bazize Jenoside.

Iyari Minisiteri y’umurimo n’imibereho myiza (Minitraso) niyo yari yabiteguye muri gahunda ya Guverinoma yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside mu cyubahiro yari ikiri ku gasozi hirya no hino mu gihugu.

Hari n’imiryango y’abarokotse Jenoside yatangiye kumenya ababo aho biciwe, igategura umunsi wo kubashyingura mu cyubahiro, ahanini bagashyingurwa mu bice bahoze batuyemo.

Mu Ukwakira 1994, UNICEF yatanze inkunga y’amadolari 150 000 yo gufasha Leta muri gahunda yo gushyingura mu cyubahiro, nyuma yo kubona hamwe na hamwe abana bakinira imipira hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) nawo watanze inkunga y’imodoka. Imodoka imaze kuboneka, habayeho gusura imyobo itandukanye yajugunywemo abatutsi kugira ngo imibiri ikurwemo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gushyingura byakorwaga bafata imibiri y’abazize Jenoside igashyirwa mu masanduku, igashyingurwa. Aho ubushobozi budakunze bashyiraga imibiri mu ihema mbere yo kuyishyingura mu mva.

Umuhango wa mbere wo kwibuka wabaye tariki 7 Mata 1995, uteguwe na Minitraso. Uwo muhango wabereye ku i Rebero, ariko urangwa ahanini n’ibikorwa byo gushyingura.

Uwo munsi hashyinguwe imibiri itandukanye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imibiri yashyinguwe yari mu masanduku make atwikirijwe ibitambaro by’ibara rya mauve, hejuru bagashyiraho imisaraba. Ni umuhango kandi wakozwe mu buryo bw’idini, haturwa igitambo cya Misa.

Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe uwo munsi, ni iyakuwe mu myobo yari hafi y’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK n’iy’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside.

Abanyapolitiki bashyinguwe ni abishwe mu minsi ya mbere ya Jenoside barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe wishwe tariki 7 Mata 1994 ku munsi wa mbere wa Jenoside.

Uwo munsi wafashwe nk’intambwe ya mbere ya Leta mu kubungabunga amateka ya Jenoside.

Mu Ukwakira 1995, hashinzwe Komisiyo ishinzwe ibijyanye na Jenoside (Commission mémorial du génocide et des massacres). Inshingano z’ibanze z’iyo Komisiyo kwari gushakisha ahantu hatandukanye hagiye hicirwa abantu muri Jenoside hirya no hino mu gihugu, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Guhera mu 1995, imibiri y'abazize Jenoside yagiye ikurwa mu byobo, igashyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .