Uko Amerika, Canada na Mexique byageze ku masezerano mashya mu by’ubucuruzi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Donald Trump yerekanye ibyishimo byinshi kubera ko ibihugu bya Canada na Mexique byashyize bikemeranya na Amerika ibigomba guhinduka mu maserano agenga ubucuruzi muri Amerika ya ruguru, NAFTA.

Ni amasezerano ibi bihugu byizera ko azarengera imirimo iciriritse, agatuma havuka imirimo ihemba neza n’amahiwe mashya ku baturage basanga miliyoni 500 bafite intaho muri Amerika ya ruguru.

NAFTA yari imaze imyaka hafi 24 kuko yashyizweho umukono kuwa 17 Ukuboza 1997. Ubwo Perezida Trump yiyamamazaga mu 2016, yijeje kuzayahindura kuko Amerika yaryamirwaga.

Trump yavuze ko ari igitego ubutegetsi bwe bwongeye gutsinda, kuko kuba ibyo bihugu bisubiyemo ayo masezerano bizateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Amerika yabanje kugera ku masezerano yayo na Mexique mu kwezi gushize, ihita ihindukirira Canada ndetse Trump avuga ko yanze, Amerika yakomezanya na Mexique bonyine.

Trump ngo yarakazwaga no kubona ubukungu n’inganda bya Amerika bishegeshwa n’ayo masezerano, kuko bamwe mu banyenganda bimuriye ibikorwa muri Mexique na Canada, bagaca inyuma bagacururiza muri Amerika kubera ibiciro bito by’imisoro ku bicuruzwa byinjizwayo.

Ubu bwumvikane bwagezweho ku Cyumweru ibihugu bya Canada na Amerika byiyushye akuya.

Mbere y’iminsi ibiri ngo itariki ntarengwa igere, umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Katie Telford n’umujyanama we mukuru Gerald Butts, bahamagaye umukwe wa Trump akaba n’umujyanama we, Jared Kushner bagirana ibiganiro byamaze amasaha 11 kuri telefoni.

Ibi biganiro kandi ku ruhande rwa Amerika, byarimo intumwa ya Amerika ishinzwe ubucuruzi, Robert Lighthizer.

Lighthizer agaruka kuri iri subirwamo ry’ayo masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, yashimangiye ko yagezweho ntawe uryamiwe.

Yagize ati “Igihamya cy’uko ubwumvikane bushya twakoze ari bwiza, ni uko nyine iteka icyifuzo cya perezida kiba ari ikifuzo kigororotse. Iyo hatabaho kwemeranya n’ibyo Amerika yifuza, bakabaye bahitamo gukora bonyine ariko siko byagenze.”

Amerika kandi isanga kuvugurura aya masezerano bizatuma abatari bake babona imirimo mishya.

Trump we yagize ati “Inganda zari zaradushizeho, abatari bake baratakaje imirimo, by’ukuri abaturage bari barakubititse, ndabibutsa kandi ko ibyemeranijwe byagezweho mu nzira y’ubwubahane busesuye, harebwe inyungu za buri ruhande.”

Trump yakomeje avuga ko ubwumvikane Amerika, Canada na Mexique, ari igikorwa kitazibagirana mu mateka ya Amerika, kuko kirengera ubukungu n’inyungu rusange z’abakozi.

Abajijwe niba Sena ya Amerika itazatambamira aya masezerano ikanga kuyemeza, Trump yavuze ko bishoboka ariko we yizeye ko bazayashyigikira.

Mu 2013 raporo y’Ikigo gikora ibyegeranyo ku bukungu, The Economic Policy Institute cyerekanye ko hari abanyamerika 700.000 batakaje akazi kubera amasezerano yari asanzwe.

Mu 2014, Ikigo Peterson Institute for International Economics cyo cyerekanye uburyo nibura buri mwaka imirimo 4.000.000 itakazwa muri Amerika kubera iyi mikoranire mu by’ubucuruzi yatumye iganda zitari nke zimukira muri ibyo bihugu bihana imbibi.

Perezida Trump yagaragaje ko aya masezerano mashya azandikwa mu mateka ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza