00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr mu mahanga (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 06:48
Yasuwe :

Abayisilamu batandukanye hirya no ku Isi kuri uyu wa Mbere basoje Igifungo cy’ukwezi bari bamaze biyiriza ubusa.

Ubusanzwe Umunsi wa Eid al-Fitr utoranywa hagendewe ku mboneko z’ukwezi. Ni ibirori bitangizwa n’Isengesho rya mu gitondo mu misigiti n’ahantu hafunguye nko kuri stade cyangwa ahantu runaka hagenwe n’ubuyobozi bukuru bw’Idini.

Mu Rwanda naho Abayisilamu bahuriye mu isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Ni Isengesho ryanabereye ku misigiti yo mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho Abayisilamu bateranye ari benshi bitandukanye n’uko byagendaga mu myaka ibiri ishize kubera COVID-19.

Ubusanzwe nyuma y’amasengesho rya mu gitondo, Abayisilamu bahurira bamwe bagasangira amafunguro, bagahana impano kandi bakanishimana n’imiryango, inshuti, abavandimwe, abaturanyi n’abandi.

Ubundi kwiyiriza ubusa ku Bayisilamu bifatwa nk’igikorwa cyo gusenga, bigafasha umuyisilamu kumva ari hafi y’Imana no kugira intege zo gukomeza kubaha ’Allah’.

Muri uku kwezi kwa Ramadhan kandi Abayisilamu basabwa gufasha abakene, kugira ubugwaneza no kwihangana ndetse no kurushaho kwegerana n’Imana.

Ibihumbi by'Abayisilamu muri Bangladesh bazindukiye mu isengesho
Abayisilamu bo muri Albania bazindukiye mu isengesho
Abayisilamu bitabiriye isengesho ku bwinshi muri Kenya
Ibihumbi by'Abayisilamu mu Misiri bazindukiye mu isengesho
Byari ibicika Istanbul muri Turukiya, igihugu kiganjemo Abayisilamu
Isengesho rya mu gitondo ryitabiriwe n'Abayisilamu benshi mu gace ka Gaza
Abayisilamu b'i Yeruzalemu bari babukereye
Pakistan, igihugu cya kabiri gituwe n'Abayisilamu benshi ku Isi aho 97% by'abaturage bose bari muri iryo dini, byari ibicika mu isengesho rya mu gitondo
Byari ibyishimo ku bana bo muri Arabia Saoudite bishimira uyu munsi mukuru
Abayisilamu muri Indonesia, igihugu cyihariye 13% by'Abayisilamu bose ku Isi, kikaba icya mbere gituwe na benshi, isengesho rya mu gitondo ryitabiriwe na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .