Uko Abatutsi bo mu Bugesera bishwe n’abarimo ingabo za Habyarimana bitwikiriye ikinyoma cyitiriwe FPR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bimenyetso ntashidikanywaho by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, harimo iyicwa ry’abatutsi riteguye ryagiye rikorwa hirya no hino mu gihugu, kandi ntihakorwe iperereza.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’, gikusanyiriza hamwe amakuru y’uburyo ubutegetetsi bwa Habyarimana Juvenal bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside.

Hamwe mu habaye ubwicanyi bukomeje butegura Jenoside ni mu karere ka Bugesera muri Werurwe 1992. Igitabo cya CNLG kuva kuri paji 40-44, kivuga ko ijoro ryo ku itariki ya 04 rishyira iry’iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bukomeye bw’Abatutsi mu Bugesera.

Ubu bwicanyi bwakozwe n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako. Bwabanjirijwe n’itangazo rishishikariza abantu kwica ryasomwe kuri Radiyo Rwanda ku itariki ya 3 Werurwe 1992, risomwe n’umunyamakuru Bamwanga Jean-Baptiste, abitegetswe na Nahimana Ferdinand icyo gihe wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR).

Bamwanga asoma iyo nyandiko mpimbano yavuze ko yari yaratangajwe n’ubuyobozi bukuru bwa FPR kandi ko yagaragazaga amazina y’abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Habyarimana ngo FPR yashakaga kwica ibifashijwemo n’ibyitso byayo by’imbere mu gihugu. Bamwanga yavuze ko iyo nyandiko yari yaravumbuwe i Nyamata ku mucuruzi w’Umututsi witwaga Gahima François wari Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) muri ako gace. Mu by’ukuri, aya makuru mahimbano yari uburyo buziguye bwo gushishikariza Abahutu gukorera ubwicanyi ku Batutsi.

Imibare yatanzwe na Komisiyo yashizweho na Perefegitura ya Kigali tariki ya 05 Werurwe 1992, ku bantu bwahitanye ndetse n’ibintu bwangije igaragaza ko muri Komine Kanzenze hishwe abatutsi 36, hatwikwa inzu 309 n’ibikoni 573. Amatungo yaburiwe irengero harimo inka 165, ihene 268 n’ingurube ebyiri.

Muri komine Ngenda hishwe abantu 36, inzu zo guturamo zatwitswe ni 74 n’ibikoni 119, inka 112 zaburiwe irengero n’hene111 ndetse n’ingurube 16. Muri Komine Gashora hishwe abantu 84 hatwikwa inzu 216 n’ibikoni 288. Amatungo yaburiwe irengero harimo inka 188, ihene 325 n’ingurube 28 .

Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku nyubako zinyuranye za Leta n’iz’amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.

CNLG ivuga ko Komisiyo yakoze iyi raporo yari igizwe n’abakozi ba Leta gusa, barimo bamwe muri bo bagize uruhare ku buryo bugaragara muri ubwo bwicanyi, ari nabyo biragaragara neza ko yari ibogamye.

Mu bantu CNLG ivuga ko bakwiye kubazwa cyane ubwicanyi bw’Abatutsi mu Bugesera harimo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini Faustin Munyazesa washyigikiye umugambi w’ubwicanyi kubera ko atafatiye ibihano abategetsi bakoze ibyaha kandi bari mu nshingano ze; Minisitiri w’Ubutabera, Mathieu Ngirumpatse, utarafashe ibyemezo bya ngombwa ngo abakoze ubwo bwicanyi bakurikiranwe mu butabera; Perefe Emmanuel Bagambiki wayoboye inama zateguraga ubwicanyi.

Hari kandi SuPerefe Faustin Sekagina wa Kanazi wari wungirije Bagambiki; Burugumesitiri wa Kanzenze Fidèle Rwambuka, wahagarikiye ubwicanyi ku buryo butaziguye; Koloneli Pierre Célestin Rwagafirita, umugaba mukuru wa gendarmerie, kubera amakosa yo kutohereza abajandarume guhagarika ubwo bwicanyi no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, Koloneli Venant Musonera, umuyobozi mukuru w’ikigo cya gisirikare cya Gako, abasirikare bo muri iki kigo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi; Ferdinand Nahimana, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR);

Hari kandi Jean-Baptiste Bamwanga na Jean-Baptiste Nubahumpatse, abanyamakuru ba Radiyo Rwanda basomye mu buryo bukurikiranye kuri Radiyo Rwanda itangazo rihamagarira rubanda mu buryo butaziguye kandi bweruye gukora ubwicanyi; -

Dominique Muhawenimana, wari ushinzwe serivisi z’ubutasi muri SuPerefegitura ya Kanazi, wakwirakwije ibinyoma bivuga ko Abatutsi, cyane cyane abayobozi b’ishyaka PL i Nyamata, barimo Gahima, bari bafite umugambi wo gutsemba Abahutu. Umwungiriza wa mbere wa porokireri i Nyamata, Déogratias Ndimubanzi, uyu ndetse yamaganywe n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru ryigenga kubera kugira uruhare mu bwicanyi bwo mu Bugesera.

Abatutsi bakomeje guhohoterwa, abagore bafatwa ku ngufu n’abasirikare

Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bugesera mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iry’iya 5 Werurwe 1992, amashyirahamwe atanu yigenga aharanira Uburenganzira bwa Muntu arimo ADL, LICHREDOR, ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze ubucukumbuzi bubiri bwimbitse kuri ubu bwicanyi bavumbura ibintu byinshi biteye agahinda.

Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu rw’Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari bararoshywe mu migezi abandi baratwikiwe mu nzu. Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane abari barahungiye kuri Paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na Rilima.

Iyi raporo kandi yamaganaga uruhare rw’abayobozi muri ubwo bwicanyi cyane cyane Fidèle Rwambuka, Burugumesitiri wa Kanzenze, Faustin Sekagina, SuPerefe wa Kanzenze, Déogratias Ndimubanzi wari umwungiriza wa mbere w’umushinjacyaha muri Parike ya Kanzenze na Dominique Muhawenimana wari ushinzwe iperereza muri SuPerefegitura ya Kanazi

Ku itariki ya 30 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yongeye gukora ubucukumbuzi mu Bugesera agamije kureba uko umutekano uhagaze nyuma y’umwaka umwe habaye ubwicanyi bwo mu 1992. Muri raporo yabo basohoye ku itariki 5 Werurwe 1994, aya mashyirahamwe yagaragaje ko Abatutsi benshi bari baravuye mu byabo batari barigeze babisubiramo kandi ko iteka bahoraga bahohoterwa n’abarwanashyaka ba CDR.

Iyi raporo yagaragazaga ko abangavu bari baragiye bafatwa ku ngufu n’abasirikare bo mu kigo cya Gako. Abantu bakomeje kwicwa bazizwa gukekwaho gushaka gusanga Inkotanyi. Bamwe baramenyekanye, nka Nyabyenda na Anastase bazize gukorera umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari witwaga Mbarute.

Uwitwa Butera yishwe n’abasirikare i Nyarurama (Komine Ngnda) kuwa 6 Weurwe 1993. Abantu benshi barakubiswe bagirwa ibimuga, nk’umusaza Mutabazi, wakubiswe kuwa 21 Gashyantare 1993 n’abajandarume n’abapolisi ku biro bya Komine Kanzenze. Lieutenant-colonel Claudien Singirankabo wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Gako yavuze ko ubwo bwicanyi bwari inkurikizi z’intambara yatejwe na FPR, kandi ko nyina yishwe n’Inkotanyi mu Ruhengeri.

Ingabo za Leta zifatanyije n'Interahamwe n'Impuzamugambi, biraye mu Batutsi mu Bugesera barabica nyuma y'igihuha cyari cyakwijwe na Radio Rwanda ko FPR ishaka kwica abayobozi bakuru (Ifoto yafashwe mu gihe hakinwaga filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .