00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yemeje ko abapilote babiri baturutse i Kampala bashimutiwe muri Kivu y’Amajyepfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 April 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko hari abapilote babiri baturutse i Kampala baherutse gushimutwa n’abitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bapilote bari basanzwe bakorera ikigo Ocean Heights Aviation Training Centre gitanga amahugurwa yo gutwara indege. Bari boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo kuhavana abakozi ba Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) kugira ngo babajyane i Kampala.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko aba bapilote bari bwataye indege ya Cessna Caravan bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Entebbe i Kampala tariki ya 27 Werurwe 2025, berekeza mu burasirazuba bwa RDC, bahagera nijoro.

Ubwo bari hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, nk’uko cyakomeje kibisobanura, barashweho n’abitwaje intwaro bataramenyakana ariko iki gitero nticyababuza kugeza indege hasi. Ni bwo bashimuswe, bajyanwa ahantu hatazwi.

Byamenyekanye ko umwe mu bari muri iyi ndege yishwe n’ibikomere, abandi babiri bararokoka. Ababashimuse bahamagaye i Kampala, basaba kohererezwa amafaranga kugira ngo babarekure.

Umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 31 Werurwe yabwiye abanyamakuru ko aba bapilote atari abasirikare nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru, ahubwo ko ari abasivili.

Ati “Indege yakoreshwaga na ICRC kugira ngo ikure bamwe mu bantu bayo muri Bukavu. Bagiyeyo ariko bagera hasi ubwo ibintu byari byahindutse cyane. Amakuru avuga ko umwe mu bari mu ndege yarashwe, yicwa n’ibikomere, abapilote babiri barashimutwa. Aba ni abasivili.”

Col Magezi yatangaje ko Guverinoma ya Uganda, binyuze mu nzira za dipolomasi, iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke. Gusa ngo nta ruhare igisirikare kiri kubigiramo, keretse mu gihe cyaba kibisabwe.

Aba bapilote bashimutiwe ku kibuga cy'indege cya Kavumu mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe
Colonel Magezi yasobanuye ko aba bapilote atari abasirikare ba Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .