Baraka yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Kyangwali mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda, ashinjwa gushakamo abajya mu myitozo ya gisirikare umutwe wa M23 utangira mu mujyi wa Bunagana uherereye muri teritwari ya Rutshuru.
Uyu munyapolitiki yasobanuriye abashinjwe umutekano ko asanzwe atuye muri Bunia, teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri, kandi ko asanzwe avugana by’ako kanya na Corneille Nangaa washinze AFC.
Umwe mu bayobozi bo mu nkambi ya Kyangwali yabwiye ikinyamakuru Chimpreports ko Baraka yinjiye muri iyi nkambi mu buryo bunyuranyije n’amategeko tariki ya 8 Kanama 2024, atangira gusezeranya impunzi ko nizemera kujya mu myitozo, zizahembwa.
Yagize ati “Abashinzwe umutekano basanze Baraka amaze gukusanya abantu 32 barimo abakobwa bato bane. Izi mpunzi zari zitegereje imodoka yagombaga kuzijyana mu myitozo ya gisirikare muri RDC.”
Mu gihe Baraka akiri mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda, akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu. AFC cyangwa M23 ntacyo biravuga ku itabwa muri yombi rye.
Baraka ni uwa kabiri ufatiwe mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba kuko mu ntangiriro za 2024, inzego z’umutekano za Tanzania na zo zataye muri yombi umujyanama wihariye wa Nangaa, Eric Nkuba Shebandu, zimushyigikiriza Leta ya RDC.
Shebandu ni umwe mu banyamuryango ba AFC batanu baburanishijwe i Kinshasa kuva mu mpera za Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama 2024. Bose bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo iby’intambara no kugambanira igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!